December 8, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

We are here for you

Bimwe mu bikubiye mu myanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi yasabye ko Rusesabagina arekurwa

3 min read

Ku wa Kane tariki ya 7 Ukwakira, nibwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi yatoye imyanzuro ku bijyanye n’uburnganzira bwa muntu mu Rwanda by’umwihariko ibifitanye isano n’urubanza rwa Rusesabagina Paul, isaba ko arekurwa agasubizwa mu Bubiligi.

Inyandiko y’iyi myanzuro yemejwe n’abadepite 660, babiri banga kuyemeza mu gihe 18 bifashe.

Iyi nteko ishinga amategeko ivuga ko yafashe iyi myanzuro ishingiye ku biteganywa nmu masezerano mu by’uburenganzira bwa muntu, uburenganzira mu bya politiki, uburenganzira ku buzima, uburenganzira ku guhabwa ubutabera butabogamye n’ubundi haba ayo ku rwego rw’akarere cyangwa ku rwego mpuzamahanga.

Yashingiye kandi ku itangazo ry’umuryango mpuzamahanga ryamagana ukutubahiriza amategeko no kutagira ubutabera buciye mu mucyo mu Rwanda, cyane cyane irya guverinoma y’u Bubiligi, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hari kandi itangazo ryasohowe n’Urugaga rw’Abavoka mu Burayi, Ikigo cy’Uburenganzira bwa muntu n’Ishyirahamwe ry’abavoka muri Amerika n’imiryamgo myinshi irengera uburenganzira bwa muntu ikomeye ndetse n’ibiteganyijwe mu itegeko nshinga ry’u Rwanda.

Ifata Rusesabagina Paul nk’ impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, umuturage w’u Bubiligi utuye muri leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba yarafashwe muri Kanama 2020 mu buryo ivuga ko bunyuranyije n’amategeko.

Iyi nteko ivuga ko Rusesabagina yashimuswe agafungwa mu buryo bw’ibanga nta manda y’ifatwa rye yigeze ikorwa, binyuranye n’ibiteganywa mu ngingo ya 37 y’amategeko yerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha yo mu 2019.

Igaruka ku kuba Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yaremeye uruhare rwa Guverinoma ye mu kugeza Rusesabagina mu Rwanda, mu kuriha indege yamutwaye; kuba itsinda ry’abavoka bari bahagarariye Rusesabagina ku ikubitiro atari we wabihitiyemo, abo yahisemo bakaba baraje kwangirwa guhura na we uhereye muri Mata 2021, ibi ngo bikaba binyuranye n’ibiteganywa n’ingingo ya 68 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha mu Rwanda.

Inteko ya EU ivuga ko ubuzima bwa Rusesabagina muri gereza butari bwifashe neza nk’umuntu ufite kanseri n’ibibazo by’umutima, kuba atarabashije gukorerwa ibizamini bya kanseri inshuro ebyiri nk’uko byavuzwe n’abamwunganira, kandi ko abayobozi ba gereza banze kumwemerera kubona uburyo bwo kwivuza bwagenwe na muganga we wo mu Bubiligi ; ibi bikaba bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe n’ubw’umubiri kandi  binyuranye n’ibiteganywa mu ngingo ya 12 na 15 z’itegeko nshinga ry’u Rwanda zerekeye uburenganzira ku buzima, uburenganzira ku buzima no kurindwa ibikorwa bitari ibya kimuntu cyangwa bitesha agaciro umuntu.

Hitawe no ku kuba muri Nzeri 2020, abayobozi b’u Rwanda bacecetse, ntibamenyeshe abategetsi b’u Bubiligi iby’ifatwa rya Rusesabagina, hakicwa ihame ryerekeye uko umuntu utari mu gihugu cye afatwa nk’uko bikubiye mu burenganzira mpuzamahanga; kuba minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi yaroherereje uw’u Rwanda inyandiko nyinshi zisaba ko uburenganzira bwa Rusesabagina bwubahirizwa ariko leta y’u Rwanda ntigire na kimwe yitaho ku byo yasabwaga.

Muri iyi myanzuro inteko ya EU igaruka no ku kuba muri Nyakanga 2021, abayobozi b’u Rwanda baba barakoresheje ikoranabuhanga rya Pegasus mu butasi bwakorewe abantu 500 b’impirimbanyi, abanyamakuru, abayobozi mu bya politiki hirya no hino kandi ko hakurikijwe isesengura ryakozwe telefone ya Carine Kanimba, umukobwa wa Rusesabagina na yo yumvirijwe nubwo abayobozi b’u Rwanda babihakanye.

Yakomeje ivuga ko “yamagana byimazeyo ifatwa, ifungwa n’ikatirwa ritemewe n’amategeko byakorewe Rusesabagina, binyuranye n’ibiteganywa mu burenganzira ku rwego mpuzamahanga no ku rwego rw’u Rwanda.”

“Irasanga urubanza rwa Rusesabagina ari urugero rw’ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda kandi irashidikanya ku mwanzuro yafatiwe udafite aho uhuriye n’ubutabera butabogamye,…”

“Irasaba ko Rusesabagina ahita arekurwa ku mpamvu z’ubuzima bwe kandi agahita asubizwa mu Bubiligi hatitawe ku kuba hari ibyaha bimuhama cyangwa ari umwere; abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda kimwe n’abadipolomate b’ibihugu biwugize bakenyegeza n’ingufu ubu busabe mu biganiro bagirana n’abayobozi b’u Rwanda”

Yasabye ko iyi myanzuro ishyikirizwa inzego zirimo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi cyane urwego rwayo rushinzwe ibibazo mpuzamahanga, intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ishinzwe uburenganzira bwa muntu, Perezida w’u Rwanda, Afurika Yunze Ubumwe n’inzego ziyishamikiyeho.

Izifitanye Isano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.