December 8, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

We are here for you

Menya n’ibi: Umugore wa mbere wabyaye abazwe yabikorewe n’umugabo we utari umuganga

2 min read

SONY DSC

  • Umugore wa mbere wabyaye abazwe ni uwo mu Busuwisi; hari mu kinyejana cya 16 akaba yarabazwe n’umugabo we  wari usanzwe azobereye ibyo gukona ingurube
  • Hafi kimwe cya kabiri cya miliyoni 6,7 z’abagore basama muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibaba babiteguye; ibi bituma abagera kuri 43% bakuramo inda ku bushake
  • Mu bagore bakoresha uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro muri Amerika, abagera kuri 5% birangira basamye
  • Abagore bafite ubushobozi buciriritse cyangwa abari munsi y’umurongo w’ubukene babyara inshuro zirenze eshanu batabiteganyije ugereranyije n’abagore bishoboye
  • Umugore wa mbere wamaze igihe kirekire atwite muri Amerika yamaranye inda iminsi 375, ni ukuvuga amezi 12,5 ugereranyije n’iminsi 280 isanzwe [amezi icyenda]
  • Umugabo wa mbere wabashije gutwita mu mateka y’isi, yabyaye umwana w’umukobwa mu 2008, yitwa Thomas Beatie
  • Abagore bagona igihe batwite baba bafite ibyago byo kuzabyara babazwe kandi bakabyara utwana duto
  • Leta zigera kuri 31 zo muri Amerika zemera ko ufunzwe kubera icyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu asurwa iyo uwo yasambanyije byamuviriyemo gutwita
  • Abagore bari hagati ya miliyoni 40 na 50 ku isi, bakuramo inda buri mwaka, ni ukuvuga ko abakuramo inda ku bushake buri munsi bangana n’ibihumbi 125.
  • Mu bisimba ibyitwa ‘Seahorses’ ni byo byonyine usanga ibigabo bihaka bikanakora igi rizavamo icyana nk’uko bigenda ku zindi nyamabere
  • Uterus y’umugore yiyongera inshuro zigeze kuri 500 iyo atwite
  • Mu cyumweru cya 20 cyo gusama, amaraso y’umugore yiyongeraho 50% ndetse umutima we na wo uriyongera bijyanye n’iyo ngano y’amaraso
  • Kugira ngo umugore asame atwite ntibipfa kubaho ariko birashoboka; umugore wo muri Arkansas yatwise abana babiri yasamye mu bihe bitandukanye
  • Igihugu gifite uburumbuke bwo hejuru ni Niger aho buri mugore abarirwa abana barindwi naho igifite uburumbuke buto ni Singapore, aha ho umugore umwe abarirwa abana 0,81
  • Nigeria ni cyo gihugu kiri ku isonga mu kugira abagore babyara impanga ku rwego rw’isi aho abagera kuri 4,5% babyara impanga; abahanga bamwe bahuza iyi ngingo no kuba muri Nigeria barya ibikoro byinshi
  • Abana bagera ku bihumbi 500 muri Amerika bavuka ku bangavu buri mwaka
  • Umwana wavukanye ibiro byinshi mu mateka yari afite 10 ariko apfa nyuma y’amasaha 11 avutse; hari mu 1879. Uwabashije kubaho bi uwo muri Indonesia wavutse mu Ukwakira 2009, wavukanye ibiro 8,7.
  • Umugore utwite aba ashobora kuva amaraso mu ishinya no kuva imyuna bitewe n’imihindagurikire y’imisemburo ituma amaraso anyura mu kanwa no mu mazuru yiyongera
  • Amashereka ashobora gutangira kwirema mu gihembwe cya kabiri cyo gusama ku bagore bamwe na bamwe
  • Abagore 9 ku 10 bahura n’ikibazo cyo gushwanyuka kw’inda ibyara mu gihe cyo kubyara. Ibi bikomere bishobora gukira vuba cyangwa bigatera ibibazo imitsi y’ikibuno

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.