December 8, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

We are here for you

Ngiyi imodoka ihenze kurusha izindi ku isi

2 min read
  • Mu 1886 ni wo mwaka hakozwemo imodoka ya kijyambere ,muri uwo mwaka Umudage Carl Benz yakoze imodoka yitwa Benz Patent-Motorwagen
  • Ku isi hose habarurwa imodoka zirenga miliyari 1,4
  • Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizo zifite imodoka nyinshi kuruta ahandi ku isi, zifite imodoka zirenga miliyoni 300. U Bushinwa buza ku mwanya wa kabiri n’imodoka zigera kuri miliyoni 78
  • Imwe mu modoka enye ziri ku isi iba yaravuye mu Bushinwa
  • Imodoka ya nyuma yakozwe ifite Cassette player ni Ford Crown Vic yo mu 2011
  • Limousine iremereye kuruta izindi ipima ibiro 22679, 619, ifite ibyumba bitatu byo kuryamamo, akabari kandi ishobora gutwara bantu bagera kuri 40
  • Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, buri masegonda 45 hibwa imodoka imwe, ikunda kwibwa cyane ni Honda Accord.
  • Imodoka zo mu bihe bya mbere ntizagiraga Volant
  • Nibura umuntu utwara imodoka mu buzima bwa buri munsi amara igihe kingana n’amezi atanu mu buzima bwe ahagaze muri feux rouges
  • Hafi imodoka 165,000 zikorwa buri munsi ; ni ukuvuga ko ku mwaka haba hakozwe miliyoni  60
  • Abagabo nibo benshi bapfira mu mpanuka zo mu muhanda ahanini kubera ko ari bo bakora ingendo ndende batwaye imodoka ndetse bakaba ari bo bimeza gutwara mu buryo bubashyira mu kaga
  • Imodoka zigurwa kurusha izindi ku isi ni iza Toyota Corolla aho haguzwe izirenga miliyoni 30 uhereye mu 2009. Imodoka imwe yo muri ubu bwoko iba iguzwe mu masegonda 40 ku isi
  • Ni icyaha gihanwa n’amategeko mu Busuriya gutwara imodoka ifite umwanda
  • Muri Los Angeles imodoka zihari ziruta umubare w’abaturage
  • Uruganda rw’imodoka runini ku isi ni Toyota; buri munsi rukora imodoka zigera ku bihumbi 13. Ni mu gihe urwa Ferrari rukora izigera kuri 14 ku munsi
  • Amapine y’imodoka agera kuri miliyoni 250 ajugunywa buri mwaka kubera ko atagikoreshwa
  • Imodoka zikoresha amashanyarazi si nshya kuko mu 1900 hafi izigera kuri 38% zari izo muri ubu bwoko; izikoresha amavuta zari 22% naho 40% zari izidakoresha amavuta muri moteri (steam cars)
  • Hafi miliyoni 1,3 z’abantu ku isi bicwa n’impanuka buri mwaka, ni ukuvuga ko buri munsi hapfa 3,287. Ni mu gihe abari hagati ya miliyoni 20 na 50 bakomereka kubera izi mpanuka zo mu mihanda. Impanuka z’imodoka kandi ziza ku mwanya wa cyenda mu bihitana ubuzima bw’abantu ku isi, bagera kuri 2,2% by’abapfa bose
  • Impanuka z’imodoka zirenga 90% zibera mu bihugu bikennye cynagwa ibifite ubukungu buciriritse. Muri ibi bihugu ubusanzwe habarizwa kimwe cya kabiri cy’imodoka zose zo ku isi
  • Mu bantu b’ibyamamare baguye mu mpanuka y’imodoka harimo Princess Diana (1997), James Dean (1955), Jayne Mansfield (1967), Paul Walker (2013), Jackson Pollock (1956), Grace Kelly (1982), Linda Lovelace (2002), General George Patton (1945), Harry Chapin (1981), na Lisa (Left Eye) Lopes (2002)
  • Imodoka ihenze kurusha izindi ku isi ni iyitwa Bugatti La Voiture Noire, igura miliyoni 18,7 z’amadolari harimo n’imisoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.