July 25, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

ProFuturo, Umushinga Uzanye igisubizo mu myigishirize Ikoresheje ikoranabuhanga mu Rwanda

3 min read

Buri mwana mu Ishuli aba afite Tablets irimo amasomo yose

Umuryango w’Abasaleziyani ba Don Bosco mu karere k’Afurika y’Ibiyaga Bigari ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) bamaze gukora urutonde rw’Amashuri Abanza mu gihugu hose azatangira kwigisha abanyeshuri hakoreshejwe ikoranabuhanga rya ProFuturo.

ProFuturo ni gahunda y’ubumenyi bw’ikoranabuha, binyuze muburyo bushya bwo kwigisha bwa bwongera abarimu´ ubumenyi bwo kwigisha hifashijwe Ikoranabuhanga kuri mwalimu ndetse no ku banyeshuli

Iyi gahunda igamije koroshya itangwa ry’amasomo kuko inafasha mu gukurikirana umunyeshuli utiriwe umusanga aho yicaye ukaba wamusanga igihe bibaye ngombwa.

Mu Rwanda, Umushinga wa ProFuturo ushyirwa mu bikorwa n’abasaleziyani ba Don Bosco, World Vision na Groupe Scolaire de la Sale y’I Byumba.

Ku ruhande rw’Abasaleziyani ba Don Bosco, batangiye gushyira mu bikorwa uyu mushinga mu mwaka wa 2019 batangirana n’amashuli 10 yo mu Rwanda ndetse n’andi 11 yo muri Uganda.

Biteganijwe ko andi mashuri 40 azongerwa muri gahunda ya ProFuturo mu Rwanda akaba 50 muri rusange yok u ruhande rw’Abasaleziyani.

Hari amakuru avuga ko Iyi gahunda mu mwaka w’Amashuli utaha izaba iri mu mashuli abanza arenga 170 mu Rwanda hose hiyongereyemo n’ayazaba akurikiranwa na World Vision ndetse NA Groupe Scolaire de la Salle/Byumba

Ukurikije imiterere y’uyu mushinga buri munyeshuri  aba afite tableti ye ikubiyemo amasomo yose kandi mwarimu nawe aba afite laptop ye nayo ikubiyemo amasomo yose ariko niwe uhitamo amasomo agomba gukurikirwa muri Tablets z’Abanyeshuri.

Frere Hubert Twagirayezu, Umuyobozi w’Ibiro bishinzwe igenamigambi n’iterambere ry’abasaleziyani ba Don Bosco mu Karere k’Ibiyaga bigari (Rwanda, Burundi, Uganda), avuga ko ProFuturo ari umushinga mwiza kuko ufasha abana kwiga mu buryo bujyanye n’igihe kandi bworoshye ku Mwarimu ndetse n’umunyeshuli.

Ati: “Twakoze kuri uyu mushinga maze twegera abaterankunga kugira ngo dusobanure impamvu bizagirira akamaro abanyeshuri bacu hano mu karere kacu. Abaterankunga baradusuye tugirana ibiganiro byiza nyuma y’aho muri 2019 twatangiranye n’amashuri 10 yo mu Rwanda na 11 yo muri Uganda ”.

Twagirayezu yongeyeho ko umushinga wagize ingaruka nziza ku burezi kandi ko abaterankunga bemeye kuwugeza ku yandi mashuri 40 yo mu Rwanda ku ruhande rw’Abasaleziyani kuko byagaragaye ko u Rwanda ari igihugu gishyigikira cyane uburezi bwifashishije Ikoranabuhanga.

Ati: “Rero, nyuma yo kuduha indi nkunga n’ibikoresho byo gushyira mu bikorwa umushinga, twahise dufatanya n’ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda guhitamo andi mashuri abanza 40. Twibanze ku mashuri yo mu cyaro cyane cyane adafite gahunda ya One Laptop Per Child cyangwa indi gahunda yo kwigira ku Ikoranabuhanga, kuko iyo tujyana ibikoresho bya ProFuturo mu mashuri asanzwe muri gahunda imwe muri izo, wari gusanga dusa n’aho tuvanze gahunda nyamara zose zigamije intego imwe y’Uburezi bwifashishije Ikoranabuhanga”.

Amashuri menshi yatoranijwe aherereye mu Ntara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali.

Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga ku ruhande rw’Abasaleziyani, Uwarugira Dominique, avuga ko imyiteguro yo kwagura iyo gahunda yarangiye igisigaye ni ugutegereza ifungurwa ry’amashuri ubundi icyiciro cya kabiri cy’umushinga cyigatangizwa ku mugaragaro.

Ati: “Twasoje ibikorwa byo gushaka abakozi kandi twarabahuguye ku buryo nta mpungenge dufite ku migendekere myiza y’Umushinga”.

Nk’uko intego z’iterambere rirambye (SDGs) zibitangaza, ProFuturo igira uruhare mu kugabanya icyuho cy’uburezi ku isi mu kuzamura ireme ry’uburezi bw’abana babarirwa muri za miriyoni binyuze mu ikoranabuhanga.

Ku isi hose, ProFuturo yatangijwe mu mwaka wa 2016 na Fondasiyo ya Telefónica na Fondasiyo “La Caixa”, intego yayo ikaba ari ukugabanya icyuho cy’uburezi ku isi mu gutanga uburezi bufite ireme ku bana batishoboye muri Amerika y’Amajyepfo, Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara na Aziya.

Inkuru yanditswe na Ange de la Victoire DUSABEMUNGU

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)