July 25, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

Uburyo Perezida Kagame yahinduye Imyumvire y’Igisekuru cy’Urubyiruko cya nyuma ya Jenoside

3 min read

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwagize impinduka zitandukanye mu nzego zose harimo n’urwego rw’urubyiruko.

Ku isonga ry’impinduka hari Abanyarwanda bayobowe na FPR Inkotanyi ku bufatanye n’andi mashyaka ya politiki yo mu Rwanda, ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta n’imiryango mpuzamahanga.

Muri iyi nkuru turashaka kwerekana uruhare rwa Perezida Kagame mu gufasha Igisekuru cy’urubyiruko rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kubaha icyerekezo cyo kugera ku byo rwifuza.

Jenoside imaze kurangira, u Rwanda rwagize umubare munini w’imfubyi zitagira aho ziba, imiryango myinshi yari mu bukene bukabije, benshi ntibabashaga kubona ibyo kurya, umubare w’impunzi wari munini mu nkambi zitandukanye, ibikorwa remezo byari byarasenyutse ku buryo ‘ubucuruzi hagati y’intara butashobokaga.

Muri ibyo byose, sinshidikanya ko iyo u Rwanda rutagira ubuyobozi buha agaciro abaturage twashoboraga kuguma mu mwijima kandi ingaruka nyinshi zari kwibasira rubyiruko dore ko ari nawo mubare munini mu Rwanda.

Mu biganiro mbwirwaruhame yakunze kugirana n’urubyiruko, Perezida Kagame, yakunze kwibutsa urubyiruko ko ari imbaraga z’igihugu kandi ko ari bo bazakomeza kucyubaka.

Ndibuka ukuntu Perezida Kagame yagiye mu mahanga guhura n’Abanyarwanda batandukanye binyuze muri “Rwanda Day” kugira ngo baganire ku ruhare rwa buri wese mu kubaka igihugu, ariko agasanga igihugu yagiyemo gifite umubare munini w’urubyiruko rwaje kumutuka, kumutera amabuye nibindi bikorwa bigaragaza ikinyabupfura gike imbere y’Umukuru w’Igihugu.

Icyo gihe yari mu Ubwongereza aho yari yagiye guhura n’Abanyarwanda gusa inzira yaciyemo agana aho ihuriro ryari kubera yanyuze ku gice cy’Abanyarwanda benshi muri bo barimo urubyiruko bari bazinduwe no kumutuka yewe bagera n’aho bamutera amagi biramubabaza kugeza ubwo mu mbwirwa ruhame yagize ati: “Ikibabaje ni uko abateye amagi kuri njye bari bakwiye kuba bayarya kuko bashonje.”

Nkurikije uko mbyumva abo bashonje suko babuze ibyo barya ahubwo imyumvire yabo irashonje kuko nibo bakomeje kudindiza imyumvire y’urundi rubyiruko rwo mu Rwanda ahanini bitewe n’imyitwarire yabo mibi yatumye urubyiruko rwo mu Rwanda rutinya kwisanzura nubwo byageze aho bigahinduka ubu rukaba rukataje mu iterambere.

 Nyuma y’inzinduko Perezida Kagame yagiye agirira mu mahanga, twabonye urubyiruko rwinshi rugenda rugaruka mu gihugu rugatangira gukora imishinga ibyara inyungu ikanagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu.

Aha nanone, sinshobora kwibagirwa kuvuga umubare munini w’urubyiruko rwavuye mu mitwe yitwaje intwaro rukagaruka mu gihugu nyuma yo kumva amakuru menshi arimo n’ayavugirwaga mu mbwirwaruhame za Perezida Kagame utarahwemye kuvuga amahoro no gusaba abanyarwanda gutahuka ku bushake.

Uyu munsi ababashije gutahuka bihangiye ubucuruzi bwabo, abandi bari mu buhinzi, mubijyanye n’umutekano w’Igihugu n’ibindi.

Tugarutse ku ntego nyamukuru y’iyi nkuru, Perezida Kagame yerekanye ko afite umutima ukomeye mu guhangana n’ibibazo byari byugarije igihugu, cyane cyane mu rubyiruko.

Perezida Kagame yavuze inshuro nyinshi ko buri wese afite uruhare mu gushakira ibisubizo ibibazo byari byugarije u Rwanda, ahanini bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunsi umwe, Perezida Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi ko “u Rwanda rwahuye n’ibibazo bidasanzwe akaba ari nayo mpamvu rwagombaga gushakisha ibisubizo nabyo byihariye (bidasanzwe).”

Muri icyo gihe, wasangaga hari abatsimbaraye ku gukurikiza amahame mpuzamahanga mu gukemura ibibazo by’u Rwanda kandi rwari rwaratereranwe igihe ibyo bibazo byabaga, nyamara kandi koko  ayo mahame yifuzwaga ntacyo yari kugeraho kuko abayasabirwaga bo bari bafite intumbero idashakira icyiza abanyarwanda.

Tekereza iyo Perezida Kagame yemera kugabana ubutegetsi na FDLR mwese muzi n’uruhare rw’abayigize muri Jenoside yakorewe Abatutsi? Tekereza iyo yumvira abazungu basabaga ko u Rwanda rugabanywamo ibice bibiri: kimwe gituwe n’Abahutu ikindi gituwe n’Abatutsi?

Ikigaragara ni uko Perezida Kagame na bagenzi be bafatanyije kuyobora u Rwanda batigeze bifuza kubona u Rwanda rusubira mu kaga nk’uko byagenze mbere.

Iyo umuntu asesenguye, asanga urubyiruko rwa none rukomeje gukunda igihugu muri iki gihe bifitanye isano n’ubukanguramba bwakozwe n’ubuyobozi  bw’igihugu, ariko cyane cyane mu nama Perezida Kagame yagiye aruha mu bihe bitandukanye.

Iyo bitaba ibyo, Perezida Kagame yari kuba afitiye umwenda u Rwanda kubera ko atubatse urubyiruko rw’igihugu ruhamye. Yari kuba abarwaho umwenda w’ urubyiruko rutari rufite ababyeyi kandi rwari rukeneye inama z’abakuru.

Ibisubizo by’umwenda wishyuwe ni uko:

• Benshi mu rubyiruko rwashoboye gusubira ku ishuri barangiza ari benshi.

• Imyumvire yo kwiga ugamije gusaba akazi yaragabanutse.

• Urubyiruko rwinshi rwiga kwihangira imirimo no gutanga akazi kuri bagenzi babo, ikintu kitigeze kibaho mbere.

• Abikorera biganjemo umubare munini w’urubyiruko.

Niba Ufite igitekerezo kuri iyi nkuru watwandikira kuri E-mail: info@topafricanews.com

UBWANDITSI

Please follow and like us:

Izifitanye Isano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)