July 25, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

Ese ibishanga bishobora kuba igisubizo ku mitunganyirize y’amazi arimo umwanda?

2 min read

Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bikomeje kunanirwa gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’amazi mabi (Waste Water) yangiza ibidukikije, amasoko y’amazi yo kunywa n’ingaruka mbi ku mibereho ya muntu.

Banki y’isi ivuga ko Indoneziya ifite “ikibazo gikomeye cyo gucunga amazi mabi”, aho 95 ku ijana by’amazi yanduye yinjira mu nzuzi, mu mirima y’ubuhinzi n’amasoko y’amazi yo mu butaka binyuze mu kumeneka cyangwa kujugunywamo.

Abashakashatsi bo muri Libani, igihugu kiri ku nkombe z’Iburasirazuba bwa Mediterane, bavuga ko 92% by’amazi mabi yoherezwa muri Mediterane adatunganyijwe.

Bavuga ko: “Sisitemu zisanzwe [zitunganya amazi mabi], zihenze cyane kuyashyiraho bikaba bisobanura ko umubare munini ari abayareka akajya mu bishanga cyangwa mu nzuzi adatunganyijwe”

Marco Rodríguez, wo mu Ishami ry’ibinyabuzima, muri Kaminuza ya Aarhu avuga ko imitunganyirize y’Amazi yakoreshejwe ikiri hasi cyane

Marco Rodríguez avuga nko muri Amerika y’Epfo na Karayibe 0.22 ku ijana gusa by’amazi mabi aribyo bitunganywa ugereranyije n’ingano y’ayoherezwa mu nzuzi n’ibishanga.

Uyu mushakashatsi avuga ko ibishanga byubatswe neza byifashisha uburyo karemano bwo gutandukanya umwanda n’amazi waba umwanda uva mu ngo, inganda, ubuhinzi n’amatungo, hamwe n’amazi atemba.

Muri ubwo buryo habamo nko kuyayungurura hifashishijwe kuyungurura bisanzwe, ukoresheje nk’amabuye cyangwa ibumba n’ibimera byo mu mazi cyangwa mikorobe zitunganya amazi.

Rodríguez agira ati: “Kugerageza gushyira mu bikorwa kuyungurura amazi mabi mu buryo bwa karemano bisaba imirimo idasanzwe ariko kandi ntibisaba ikorabuhanga rihambaye.”

María Alejandra Maine, wo mu Ishuri Rikuru ry’Ubwubatsi muri Kaminuza nkuru ya Arijantine, avuga ko ibishanga byubatswe neza bigomba gukoreshwa cyane mukuyungurura amazi mbere y’uko akwira mu bindi bice.

Mu gihe Imihindagurikire y’ibihe ituma uturere twinshi duhura n’ibura ry’amazi. Birasaba ko hashakishwa ibisubizo ku gutunganya ayamaze gukoreshwa cyangwa amabi kuko hari indi mirimo yakoreshwa.

Ubumenyi bushingiye kuri kamere

Inyigisho z’Abahanga zananiwe kubona ibisubizo bishingiye ku bidukikije ku bikorwa remezo by’imikoreshereze n’imitunganyirize y’amazi mabi ava mu mijyi.

Banki y’isi yagize ati: “Hakomeje kugaragara Igipimo gito mu gutunganya amazi mabi.”

Ariko, inzobere mu gutunganya amazi mabi, Christoph Platzer avuga ko Nikaragwa ari cyo gihugu cyonyine gikoresha ikoranabuhanga ryo gutunganya amazi mabi ku rugero runini.

Gusa ngo ahandi bitaragera biterwa nuko nta mabwiriza cyangwa umurongo ngenderwaho hamwe na gahunda zikangurira abantu kugira uruhare muri ibyo bikorwa byo gutunganya amazi mabi.

 Impuguke mu bijyanye n’amategeko y’umutungo kamere muri kaminuza ya Buenos Aires, Pablo Filippo, yagize ati: “Mu bihugu byinshi nta tegeko rigenga ibishanga, birengagiza serivisi z’ibidukikije zitangwa n’ibishanga”.

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)