May 9, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

Ikindi cyorezo gishobora gukurikira: Iki ni igihe cyo gufatanya twese

3 min read

Icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje ibihe bishya by’indwara isi igomba kwitegura kujya ihangana nazo ariko kandi cyatumye benshi bibaza ku byorezo bindi bizakurikira nuko bazabyitwaramo.

Ubwo COVID 19 yatangiraga abenshi tugasabwa kuguma mu rugo byahise bigaragara ko imibereho yacu kuri bamwe iri mu kaga bitewe ahanini n’umubare munini wahise Ugaragara ko ushonje bityo bigaragara ko niba batabashije kuva mu rugo batabasha kwikora ku munwa.

Muri iyi nkuru turareba imbere twerekana icyorezo kigiye gukurikira ku isi – aho kizava, abo kizagiraho ingaruka ariko kandi n’uburyo gishobora kwirindwa.

Abashakashatsi bagaragaza uburyo indwara z’ibihingwa zishobora guhungabanya umutekano w’ibiribwa, indwara z’ubuzima nk’umubyibuho ukabije na diyabete zigenda ziyongera, virusi y’igicuri ishobora kongera guhungabanya abatuye isi ni mu gihe kandi indwara ziterwa n’inyamaswa zizakomeza kuba akaga gakomeye.

Nubwo bamwe bashobora kubona ibi nk’ikibazo cy’ubuzima bw’abantu, benshi bakora muri gahunda z’ubuzima ndetse no hanze yazo batangiye kumva isano iri hagati y’icyorezo cya COVID 19 ku buzima rusange bwa muntu, ku bidukikije, ku nyamaswa, kwihaza mu biribwa ndetse n’ibindi.

Gusa ibi byose biganisha ku Ubuzima nk’ipfundo rya byose.

Hirya no hino, inzobere mu buzima bw’abantu, inyamaswa, n’ibinyabuzima zivuga neza, ko isi igomba kwitegura indwara nyinshi.

SciDev.Net yacukumbuye inkomoko y’icyorezo gishya kandi isuzuma ibikorwa bigamije gushakisha no guhagarika indwara, cyangwa kugabanya ubukana bwazo.

‘Indwara X’ y’amayobera

‘Indwara X’ y’amayobera – ijambo ryakoreshejwe mu kwerekana ubumenyi bw’uko icyorezo gishobora guturuka ahantu hatazwi – nk’uko abashakashatsi mu by’ubuvuzi babivuga.

Umushakashatsi Josie Golding asobanura uburyo siyanse yitegura Indwara X.

Avuga ko mu gihe imijyi yo ku isi igenda ikuraho amabwiriza yo guhangana na COVID-19, ubushobozi bw’ibigo byo mu mijyi bwo guhangana n’indwara zandura zitunguranye buracyari buke.

Ni ngombwa gusuzuma uburyo abategura imijyi naba epidemiologiste (Abakurikirana indwara z’Ibyorezo) batekereza uburyo bwo gushyiraho gahunda zifasha abaturage kubona serivisi z’Ubuzima ku buryo bwihuse kandi bunoze; ibi kandi bikajyana no kwagura imijyi igatuzwamo n’abamikoro make kuko usanga indwara z’ibyorezo zishobora kwibasira abatuye mu byaro rimwe bakaba banashiraho babyita amarozi cyangwa indwara zitazwi arizo X.

Kubaho nta Virusi:

Mu minsi ishije Afurika yatangajwe nk’umugabane uri mu nzira nziza zo guca ibyorezo burundu (Continent free from Virus) hasigara Aziya nko muri Pakisitani na Afuganisitani bafite ikibazo cyo kurandura indwara.

Gusa nanone abashakashatsi bavuga ko gahunda yo gukingira itanoze yasize ubwoko bushya bw’igicuri kiri gukwira isi yose, kandi hari n’ubumuga bushobora gukomoko ku rukingo runaka .

Virusi y’Igicuri ikomoka ku rukingo yagaragaye mu bihugu birenga 20 kuva mu 2000 kandi abayobozi, abaterankunga, abize ndetse n’abakozi bashinzwe ubuzima bakoimeje urugamba rwo kurandura bene iyo virusi. Bigaragara ko hari icyizere ku rukingo rushya mukuyirandura.

Indwara zikomoka ku nyamanswa n’iz’ibimera

Mu bihugu byinshi by’amajyepfo y’isi, gushaka poroteyine zikomoka ku bikomoka ku nyamanswa bimaze kwikuba inshuro inshuro nyinshi aho umusaruro w’inyama mu myaka 50 ishize wikubye gatatu, aho amata yikubye hafi kabiri umusaruro w’amagi ukazamuka inshuro zirenga eshatu.

Ibi bisaba ubutaka kandi ni mu gihe abantu bigaruriye ahantu h’ishyamba, amatungo akabana n’abantu hafi, bikaba byongera ibyago byo kwanduza inyamaswa cyangwa nazo zikabanduza.

Abahanga bavuga ko ingamba zikomeye ku mutekano muke wo kwihaza mu biribwa ku isi zishobora gufasha kwirinda icyorezo cy’indwara zikomoka ku nyamanswa, by’umwihariko iziva mu nyamaswa zikagera ku bantu.

Mikorobe zandura ntabwo arizo zonyine abantu bahura nazo. Indwara z’ibimera zifite ubushobozi bwo kugabanya ibiribwa ku isi hatagize igikorwa bizateza icyorezo cy’amapfa.

Ni ngombwa ko haba Ubufatanye mu nzego zose hagamijwe kurebera hamwe igisubizo kw’igabanyuka ry’ibihingwa n’izamuka ry’abatuye isi.

Isi iritegura kugaburira abaturage bayo barenga miliyari icyenda mu 2050, bikaba bisaba ko kwirinda indwara z’ibimera bikorwa bwangu.

Niyigena Alice

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)