June 19, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

Inama ya Goma yasize nta gifatika ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi. Ese amaherezo ni ayahe

2 min read

Nyuma yo gusubikwa inshuro nyinshi, Inama y’Abakuru b’ibihugu byo mu karere yari yateguwe na Perezida wa REpubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yaje guterana Tariki ya 7 Ukwakira 2020 u Burundi budahari.

Ikinyamakuru Jeunne Afrique kivuga ko iyi nama itigeze yemeza ingamba zifatika.

Félix Tshisekedi yifuje inama nk’iyi kuva manda ye yatangira, yerekanye ko yifuza kugirana umubano mwiza n’abaturanyi be, mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC n’ubundi bufatanye.

Inama ya Goma yateranye kuwa 7 Ukwakira yitabiriwe n’abaperezida João Lourenço wa Angola Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda na Félix Tshisekedi wa DRC mu gihe Ndayishimiye w’u Burundi yahisemo kutayitabira.

Inama yaherukaga guhuza abayobozi bane yabaye kuwa 2 Gashyantare 2020 ikaba yari igamije cyane cyane guhuza u Rwanda na Uganda bimaze igihe bitavuga rumwe.

Paul Kagame we, yasabye ko hashyirwaho urwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro yavuye mu biganiro kuri ubu abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga n’impuguke zibishinzwe baka bakiri kubisuzuma nk’uko Jeune Afrique yabitangaje.

Iyi nama iyo iza kwitabirwa n’u Burundi byari kuba bica amarenga ko bwemeye kugaruka mu ruhando rw’ububanyi n’amahanga mu bihugu by’akarere.

Bashingiye ku ngengabihe Inama yateraniyeho, abategetsi b’Uburundi banze ubutumire.

Kuba u Burundi bwarasibye ntabwo babonye uko bavuga neza ku mubano wabwo n’u Rwanda wazahaye kuva 2015 ubwo mu Burundi havukaga imvururu.

 Abategetsi b’Abarundi bakomeje kuvuga ko u Rwanda rutera inkunga abateguye guhirika ubutegetsi bwa Nkurunzizabityo u Burundi bugahora bukeka ko Kigali yakira imitwe y’inyeshyamba zigamije guhungabanya ubutegetsi bw’u Burundi ndetse no kwinjiza mu mpunzi z’Abarundi mu gisirikare kigambiriye gutera u Burundi.

Ubutegetsi bw’u Rwanda bwemeza ko ayo makuru atariyo ko icya mbere kigamijwe ari umubano mwiza n’icyo gihugu cy’abaturanyi. Mu minsi ishije kandi u Rwanda rwataye muri yombi inyeshyamba z’Abarundi zo mu mutwe wa Red Tabara kandi itsinda ribishinzwe ryakurikiranye igikorwa cyo kwerekana abamaze gufatwa bityo bakazakomeza gushyikirizwa igihugu cyabo ngo kibakurikirane mu by’amategeko.

Ikindi kuri ubu Impunzi z’abarundi zikomeje gutahuka ku bushake zisubira mu gihugu cyabo nyuma y’imyaka ziba mu nkambi zo mu Rwanda.

Mbere y’ibyo byose kandi habaye n’Inama ya mbere hagati y’inzego z’ubutasi za gisirikare z’ibihugu byombi muri Kamena, nyuma yiminsi mike nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Pierre Nkurunziza.

Ibi byose bikorwa hagamije Kuzahura dipolomasi hagati y’abaturanyi bombi ariko kugeza ubu ntacyo biratanga.

Please follow and like us:

Izifitanye Isano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)