May 9, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

Musanze: Harashakirwa umuti w’ikibazo cyo gusambanya abana no kubakoresha Imirimo Ibujijwe

1 min read

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 09 Ukwakira 2020 i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru hateraniye inama nyunguranabitekerezo ku bukangurambaga bwo kurwanya gusambanya abana bato no kubakoresha imirimo ibujijwe.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’Intara y’Amajyaruguru, World Vision Rwanda na Sendika y’Abakozi bo mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro-REWU.

Iyi nama yayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yitabiriwe n’Abayobozi b’Uturere tugize iyi Ntara, Abayobozi ba Polisi na RIB ku rwego rw’Intara n’Uturere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere n’Imibereho Myiza ku rwego rw’Intara n’abakozi bashinzwe iterambere ry’Umuryango ku rwego rw’Uturere tugize Intara.

Iyi nama igamije gusangira amakuru ku bibazo bijyanye no gusambanya abana no kubakoresha imirimo mibi mu Ntara y’Amajyaruguru no gufata ingamba zizatuma iyi Ntara iba ku isonga mu gukumira no kurwanya ibi bibazo.

Guverineri Gatabazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Mu byemezo dufata, igenamigambi dukora buri munsi nk’Abayobozi tugomba kuzirikana Abana b’U Rwanda tubarinda gukoreshwa imirimo ivunanye (Mu birombe, Icyayi, Ibisheke ,kwikorezwa imitwaro), no kubarinda ihohotera rishingiye ku gitsina rituma bamwe baterwa Inda”

Ikibazo cy’inda ziterwa abangavu kimaze iminsi kigarukwaho n’imiryango itandukanye yaba iyegamiye kuri Leta cyangwa iyigenga.

Iki kibazo byanze bikunze kimwe n’ibindi bibangamiye umwana biri mubihangayikishije Leta akaba ari nayo mpamvu cyahagurukiwe hagamijwe kukirandura burundu.

Ese wowe ubona ibibazo byakemuka gute? Siga igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)