July 25, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

Dore ibyiza by’Urumogi mu gihe rwakoreshejwe neza! Twabikuye kuri Internet

2 min read

IKITONDERWA: Ibi byakusanyijwe biturutse mu nyandiko zitandukanye twasomye kuri Internet. Ntawe dushishikarije ku runywa nk’itabi keretse mu miti y’abaganga ikozwe mu rumogi n’ibindi binyabutabire kuko nibo baba bazi ikigero cy’urukenewe.

Urumogi rushobora gukorwamo imiti itandukanye bityo urebye uhita usanga ko rufite inyungu ku buzima bw’umuntu .

Urumogi rurimo CBD (Cannabidiol (CBD) and delta-9-tetrahydrocannbinol (THC)):

Ni imiti igira ingaruka ku bwonko, bigatuma bukora neza ndetse ikanagabanya ububabare.  Ibi ariko bisaba kurukoresha ku kigero gito.

Kugabanya Ububabare budashira

Mu rumogi rwiafashishwa mu gukora Imiti itandukanye irimo n’ifasha abantu bafite ububabare budakira.

Kongera ubushobozi bwibihaha

Bitandukanye no kunywa itabi, mu gihe unywa urumogi mu buryo budakabije ibihaha byawe ntabwo bicika intege. Muby’ukuri, ubushakashatsi bwerekanye ko urumogi rufasha rwose kongera ubushobozi bw’ibihaha aho gutera ingaruka mbi.

Rufasha kugabanya ibiro

Iyo urebye hirya no hino, uzabona ko abakoresha urumogi cyane nta biro byinshi bagira. Ibyo biterwa n’uko urumogi rufitanye isano no gufasha umubiri wawe kugenzura insuline no gucunga neza kalori zo mu mubiri.

Rufasha mukwirinda Diabete

Urumogi rushobora gufasha kugenzura no kwirinda diyabete. Ubushakashatsi bwakozwe na American Alliance for Medical Cannabis (AAMC) bwahujije urumogi no kugabanya isukari mu maraso, kugabanya umuvuduko w’amaraso ndetse no kuwuzamura.

Kurwanya kanseri

Imwe mu nyungu zikomeye z’ubuvuzi bw’urumogi ni isano rufitanye no kurwanya kanseri. Ubushakashatsi bwerekana ko urumogi rushobora gufasha kurwanya kanseri cyangwa byibura ubwoko bumwe na bumwe bwayo.

Rufasha kuvura indwara yo kwiheba

Kwiheba ni indwara ifitwe na benshi ndetse yemwe hari nabayigira bataziko bayifite. Imisemburo ya Endocannabinoid yivanze n’urumogi ishobora gufasha mu guhindura imyumvire bityo ikoroshya no kwiheba.

Muzindi ndwara nyinshi zivurwa n’imiti ikomoka ku rumogi harimo indwara ya Autism ifata abana, gusubiranya amagufwa yavunitse, glaucoma, Kugabanya amaganya

Kurwanya umuvuduko w’indwara ya Alzheimer

Indwara ya Alzheimer ni imwe muri nyinshi zitera guta ubwenge. Mu gihe tugenda dusaza, kwangirika kw’ubwenge/ubwonko ntibishobora kwirindwa. Murumogi bivugwa ko harimo anti-inflammatories zirwanya  Alzheimer.

Urumogi ruhangana n’indwara ya rubagimpande

Urumogi ubu rusanzwe ruboneka nk’amavuta  akoreshwa n’abantu bafite rubagimpande.

Rugabanya ingaruka ziterwa na hepatite C zirimo isesemi, umunaniro, kwiheba, no kubabara imitsi. Ibi birashobora kumara amezi kubantu bamwe barwaye hepatite C.

Ruvura indwara zifata umura

Abantu barwaye indwara ya Crohn cyangwa colitis ibisebe byo mu mumura bishobora koroha hakoreshejwe urumogi.

SIGA IGITEKEREZO CYAWE

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)