May 9, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

Kimironko : Abatishoboye n’abafite ubumuga bagera kuri 70 bagiye gufashwa kuva mu bikorwa byo gusabiriza biteze imbere

3 min read

« Uyu ni umushinga twakoranye na RGB na UNDP ukaba ugamije gukura abaturage mu bikorwa byo gusabiriza ari nako bashobozwa kwihangira imirimo ibyara inyungu ndetse bakanafashwa mu burezi bw’abana babo. »

Ku Ikubitiro uyu mushinga uzamara umwaka umwe utangiranye n’abagenerwabikorwa 70 barimo abafite ubumuga butandukanye butuma basabiriza ndetse n’imiryango itishoboye nayo isabiriza.

Albert Musabyimana, Umuyobozi wa Peace and Hope Initiative ushyira mu bikorwa uyu mushinga avuga ko ugamije gusubiza agaciro iyi miryango binyuze mu kubafasha, gusubiza abana babo mu mashuli n’ibindi bikorwa biteganyijwe.

Ati « Impamvu y’ibanze y’uyu mushinga tuwutekereza twarebye kuri bariya bantu bafite abana b’abakobwa. Iyo bafite abana kandi batishoboye bibaviramo gushukwa bagaterwa inda zitateganyijwe, ugasanga umukobwa arabyaye, uwo abyaye nawe akajya gusabiriza, ugasanga mu by’ukuri bidashakiwe igisubizo byaba ikintu gikomeza utanamenya iherezo ryacyo. »

Uyu mushinga bamaze kuwukora washyikirijwe RGB na UNDP basanga ufite ireme ku ikubitiro uhita utangirwa gushyirwa mu bikorwa mu murenge wa Kimironko kuko ubushakashatsi bwibanze bwari bwagaragaje ko ariho hari abantu benshi.

Mu rwego rwo gutangiza ishyirwamubikorwa ry’uyu mushinga, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2020, ku biro by’umurenge wa Kimironko habereye amahugurwa ya mbere agenewe abagenerwabikorwa b’uwo mushinga mu rwego rwo kubanza kubategura no kubahindura imyumvire kugira ngo ibibakorerwa bizabagirire akamaro.

Musabyimana ati « Turatekereza ko nitumara kubahindura tuzahita dutangira kubategurira imishinga ibyara inyungu nk’uko bikubiye mu mushinga wose. »

Yongeraho ati « Turifuza kugira umujyi uri Clean. Clean City rero ntabwo twayigeraho tugifite abantu basabiriza ku muhanda. Uyu mushing ani inyunganizi izafasha mukugira umujyi mwiza ariko utuwe n’abantu bafite ubuzima bwiza.”

Ibikorwa biteganyijwe muri uyu mushinga harimo mushrooms development project, kugarura no kurihira abana ishuli, kubahuza n’baguzi b’ibikorwa byabo, Health Insurance as well as enabling them to become self-reliant.”

Umuyobozi Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kimironko, Uwamahoro Jeanne d’Arc avuga ko uyu mushinga uje kubunganira muri gahunda z’imibereho myiza y’abaturage ba Kimironko.

Avuga ko Peace and Hope Initiative yatekereje neza uyu mushinga kuko iyo uza kuba utameze neza ntibyari gushoboka ko washyirwa mu bikorwa.

Ati “Nibyo koko mu karere ka Gasabo by’umwihariko mu murenge wa Kimironko, tugira abaterankunga batandukanye baza bagamije guteza imbere ubuzima bw’umuturage. Iyo tubonye rero umuterankunga nkuwo nguwo biradushimisha cyane ko tuba dufite ibyiciro by’abaturage batishoboye bakeneye kunganirwa kugira ngo babashe kuzamuka.”

Avuga ko nk’umurenge nabo bafatanya n’abaterankunga mu kwihutira gushyira mubikorwa ibyo basaba kugira ngo umushinga ugende neza.

Ati”Si byiza rero ko tubaha abagenerwa bikorwa ngo duterere iyo ahubwo tureba nay a migabo n’imigambi batugejejeho tukareba ko bayishyira mubikorwa neza.”

Bamwe mubagenerwabikorwa badutangarije ko biteguye gukurikiza impanuro bazahabwa zose ndetse no gukurikiza ibyo basabwa ngo nabo biteze imbere.

Umwe muribo yagize ati “Muby’ukuri ntabwo tujya gusabiriza kubera ko twishoboye. Abenshi muri twe twugarijwe n’ibibazo by’amikoro make mu miryango. Nkanjye mfite umwana urwaye mu mutwe. Namujyanye kwa muganga inshuro nyinshi ariko ntajya akira. Ku burwayi bwe bwo mumutwe hiyongeraho amikoro make bityo no kubona itike imugeza kwa muganga nabyo biba ikibazo. Turifuza ko aba baterankunga badufasha bakadushoboza umuntu akajya abasha kugira icyo akora kibyara inyungu bityo nibyo bibazo duhura nabyo tukabasha kubikemura.”

Umuryango Peace and Hope Initiative ni umuryango ugamije guteza imbere imibereho myiza y’abagenerwabikorwa bawo binyuze mu buvugizi no kubahangira imishinga ibyara inyungu.

Uyu muryango watangiye ugamije gufasha abana babyawe n’imfubyi za Jensoside yakorewe Abatutsi batuye mu murenge wa Kinyinyinya aho washinje Ishuli Peace and Hope Accademy ritanga uburezi ku bana bakomoka mu miryango ikennye.

Uyu mushinga rero ugiye gufasha abamikoro make mu murenge wa Kimironko n’ikindi gikorwa cy’ubumuntu wungutse intego ikaba ari ugukomeza gukorera ubuvugizi abatishoboye kugira ngo nabo bagira icyo bageraho.

Albert Musabyimana washinze Peace and Hope Initiative avuga ko nibigenda neza uyu mushinga ugashyirwamubikorwa neza nta kabuza hazabaho kuganira n’abaterankunga barebe ko wakwagurwa ukagera ku bandi bagenerwabikorwa kuko umubare w’abakeneye ubufasha uracyahari kandi ni munini.

Ashimira RGB na UNDP babateye inkunga kuri uyu mushinga utangiranye n’abagenerwabikorwa 70 akaba yizeza ko ibyo bemeranyije bizashyirwa mu ngiro neza.

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)