July 25, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

ERICSSON Rwanda yiyemeje gufasha abanyarwanda kugera ku Ikoranabuhanga rijyanye n’igihe

2 min read

Umuyobozi wa Ericsson mu Rwanda, Jacques Kabandana

Umuyobozi wa Ericsson mu Rwanda, Jacques Kabandana yatangaje ko Isosiyete ya Ericsson yiyemeje gufasha abanyarwanda kugira ubumenyi bwagutse muri Siyansi, Imibare, Ikoranabuhanga na Engineering (STEM) binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo n’amahugurwa ku ngeri zitandukanye.

Yabigarutseho mu kiganiro na KT PRESS aho yavuze ko mu by’ukuri mu Rwanda hakenewe amahugurwa no kongerera ubushobozi abanyarwanda by’umwihariko muri STEM

Ati: “Twese tuzi neza imbogamizi ziri mu Rwanda mu bijyanye no kongerera ubushobozi inzego zitandukanye harimo na STEM. Ni mu gihe kandi uru rwego ari rumwe muzigize Gahunda y’igihugu yo guteza imbere umurimo mu Rwanda (NEP) bityo tukaba turimo gukora kugira ngo dukemure ibibazo bishobora kubangamira iyo gahunda.”

Kabandana yongeyeho ko “Kuva Ericsson yafungura ishami mu Rwanda mu 2009, yibanze ku kubakira ubushobozi abanyarwanda no gushaka abanyarwanda bafite ubushobozi n’impano muri STEM kuri ubu umuntu akaba yakwishimira ko abo bantu babonetse ari benshi mu Rwanda kuruta uko bari kuva mubanyamahanga”

Yashimangiye ko amwe mu mahame y’ingenzi, Ericsson ishaka gukorana n’abanyarwanda ubwabo hagamije guteza imbere imikoreshereze y’Ikoranabuhanga kandi rifite ingaruka nziza mu gihe kirambye.

Ati: “Ku Ikubitiro Twibanze ku bushakashatsi no guhanga udushya hagamijwe gushaka igisubizo kirambye cyo guhuza imiyoboro igera ku isi yose kugira ngo inyungu z’ikoranabuhanga zigere kuri bose.”

Kabandana ati: “Umuvuduko urakomeje, kandi uragenda wiyongera umunsi ku munsi”.

Hamwe n’ishoramari rikomeye mu miyoboro ya interineti ya 4G na 5G naArtificial Intelligence (AI) Ericsson iza mu bigo bya mbere mukuzana impinduka mu gukoresha ikoranabuhanga mu iterambere ry’ubukungu.

Ikiganiro na KT PRESS mu rurimi rw’Icyongereza wagisanga aha: KT PRESS

Please follow and like us:

1 thought on “ERICSSON Rwanda yiyemeje gufasha abanyarwanda kugera ku Ikoranabuhanga rijyanye n’igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)