May 9, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

Muri Afurika, Umugore ageze ku ntambwe ishimishije mu gufata ibyemezo bya politike

2 min read

Kanziza Epiphanie umwe mu Basenateri bane bashyizweho na Perezida Kagame

Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe (AU) yatangaje ko umugabane wa Afurika wageze ku ntambwe ishimishije mu gushyira abagore mu nzego zifata ibyemezo bya politiki mu myaka icumi ishize.

AU mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu mpera z’icyumweru rigira riti “Mu myaka icumi ishize, hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kuzamura umugore binyuze mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bushingiye ku itegekonshinga, uburyo bw’uburinganire bw’inzego ndetse no gushyiraho politiki zifasha abagore kumenya ubushobozi bifitemo.”

AU yagaragaje ko umugabane wa Afurika wagaragaje ubwiyongere bw’abagore mu bikorwa byo gufata ibyemezo bya politiki bigashimangirwa nuko ibihugu bine bigize Umuryango wa AU bishyirwa mu bihugu icumi bya mbere ku isi bifite umubare munini w’abagore bari mu nteko Ishinga Amategeko.

Ibihugu bine bigize Umuryango wa AU byateye intambwe ishimishije bikaba biza mu bya mbere ku Isi ni u Rwanda, Namibiya, Afurika y’Epfo na Senegali.

Ibi AU ibivuze mu gihe Umugabane wizihiza imyaka icumi ishize hatangijwe gahunda y’Uburinganire bw’abagore n ‘abagabo mu nzego zifata ibyemezo muri Afurika (AWD) yashyizweho mu Ukwakira 2010 i Nairobi, muri Kenya.

Nk’uko AU ibivuga, ubu abagore bayoboye za Minisiteri zitandukanye nk’iy’ingabo, ubukungu n’imari, ububanyi n’amahanga n’izindi zari zisanzwe ziyoborwa n’abagabo.

Itangazo rya AU rigira riti “Uyu munsi, Afurika yateje imbere uburyo bwo kugera ku ikoranabuhanga rigezweho, ibikorwa remezo na serivisi. Igipimo cy’uburezi mu bagore cyariyongereye kandi hari amahirwe menshi yo guhugurwa mu bya tekiniki n’imyuga. Mu by’ukuri hari byinshi abagore bo muri Afurika bashobora kwishimira nk’ibikorwa bifatika by’abagore b’abanyafurika muri iyi myaka icumi ishije “.

Abanyamuryango ba AU basabwe gufata ingamba zikwiye kugira ngo bashyire mu bikorwa byimazeyo kandi neza ibyo biyemeje mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abagore ku mugabane wa Afurika no gushimangira ko inyungu zabo zigerwaho mu gihe cy’indi myaka icumi iri mbere.

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)