July 25, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

Ngororero: Ababyeyi barasabwa kutavangura mu guha abana amahirwe yo kumenya gusoma no kwandika

3 min read


Ubwo hasozwaga ku mugaragaro ukwezi kwahariwe gusoma mu Karere ka Ngororero mu mu murenge wa Nyange ku Kigo cy’amashuri cya Nyange, ababyeyi bibukijwe ko  abana bose baba abafite n’abadafite ubumuga bakwiye guhabwa uburenganzira bungana bwo kumenya gusoma.

Ku nsanganyamatsiko yagiraga iti “Abana bose bafite n’abadafite ubumuga bashobora gusoma, bityo, bahe bose amahirwe angana yo kubona aho bigira hakwiye”

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu kabiriti tariki ya 20 Ukwakira 2020 Ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe gusoma ku bufatanye n’umuryango urengera abana n’urubyiruko bafite ubumuga UWEZO , VSO, na Mureke Dusome muri gahunda yateguwe na Minisiteri y’ Uburezi mu rwego rwo gukangurira ababyeyi bose gufasha abana kumenya gusoma no kwandika 

Omar Bahati, Umuyobozi mpuzabikorwa muri UWEZO , Umuryango nyarwanda uharanira iterambere ry’abana n’urubyiruko rufite ubumuga , yavuze ko abana bafite ubumuga bakeneye ibintu byinshi harimo no kwitabwaho cyane barindwa ihezwa kuko nabo bashoboye.

Omar Bahati, Umuyobozi mpuzabikorwa muri UWEZO , Umuryango nyarwanda uharanira iterambere ry’abana n’urubyiruko rufite ubumuga


Yagize ati” Abana bafite ubumuga bakenera ibintu byinshi kuko batibona mu bikorwa bitandukanye kubera ko bakunze guhezwa mu miryango. “

Yongeraho ati “K’ubufatanye na Save the Chridren hari icyo twakoze ariko buri rwego hamwe n’ababyeyi nibo bashobora gutuma abana bahabwa uburenganzira bagombwa bakigishwa, bagafashwa kumenya gusoma hifashisjijwe ibitabo byabugenewe bitewe n’ubumuga buri mwana afite”.

Yakomeje avuga ko ukwezi kwahariwe gusoma kwari ukwezi kudasanzwe kuko uko kwari kwitezwe siko kwagenze kubera icyorezo cya coronavirusi , gusoma kw’abana bafite ubumuga  byaragoranye cyane kuko biborohera iyo bari ku ishuri arikumwe namwarimu kubera ko byagaragaye ko imwe mumiryango idaha uburenganzi abana bafite ubumuga kuri byabitabo bahawe ahubwo bagahezwa.
.

Ahamagarira ababyeyi kudaheza abana bafite ubumuga dore ko hari abavuga ko hari nubwo babajyana ku mashiri bagacibwa intege ko barimo barata umwanya wabo banawupfusha amafaranga ubusa ngo bararihira ufite ubumuga kandi ntacyo ibyo biga bizabamarira. 


Manirarora Esther ni Umwe mubabyeyi twaganiriye yagize ati”Umwana wanjye ngomba kumufata neza nk’abandi kuko naramubyaye kandi namutwise amezi icyenda nkabandi bose, nubwo harimo abambona njyanye umwana wanjye ku Ishuli bakambwira ngo ndimo ndata igihe mfusha amafara ubusa ariko sinacitse intege narakomeje umwana mujyana ku ishuli ubu arimo ariga kandi arabikunda.”

Yongeraho ati ” icyo nifuza nuko inyigisho zahoraho abantu bakigishwa ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi bakareka kubaha akato no kubaheza banga ko bagaragara kubera ubumuga runaka bafite”.


Akomeza agira inama  abandi babyeyi bafite imyumvire nk’iyo kuyireka kuko umwana wese ari nkundi.


Nyiransengimana Donathile, Umuyobozi mu Karere ka Ngororero ushinzwe ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere yavuze ko mu Karere harimo gahunda yo kwita ku bana mu burezi budaheza kuko usanga hari bamwe mu babyeyi bafite imyumvire ko niba umwana afite ubumuga adakwiye kujya ahagaragara kuko babifata nk’igisebo mu miryango.

Ati ” ni urugendo rutoroshye ubukangura mbaga buracyakorwa kugira ngo ababyeyi nkabo bahindure imyumvire.”


Yongeraho ati “Abana bose yaba abafite n’abadafite ubumuga bagomba kwitabwaho mu burezi budaheza umwana wese ni nkundi abana bagomba kugira uburenganzira bungana tuganisha ku burezi budaheza haba ufite ubumuga n’udafite ubumuga”.


Muri uku kwezi kwahariwe gusoma no kwandika hagiye habaho gahunda zitandukanye z’uko ababyeyi bafasha abana gusoma bari murugo.


Mu murenge wa Nyange harimo abana 52 bafite ubumuga ariko butandukanye harimo n’abakeneye insimbura ngingo bitewe n’umwihariko wa buri bumuga umwana afite.


Yanditswe na Isabella Iradukunda Elisabeth

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)