July 25, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

Afurika: Ericsson yatangije gahunda izafasha Abakirangiza amashuli guhanga udushya no gukora mu bigo by’Ikoranabunga

3 min read

Caroline Berns, ukuriye Ibikorwa byo gutahura impano muri Ericsson mu Burasirazuba bwo hagati na Afurika

  • Ni gahunda yo gutoza no guhugura abayobozi n’abakirangiza amashuli guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ku Isi.
  • Abakirangiza za Kaminuza bazafashwa gukorana n’abafite imishinga ikomeye mu Ikoranabuhanga.
  • Kuba hari icyorezo cya COVID 19 ntabwo byangamira iyi gahunda kuko amahugurwa atangwa hifashijwe Ikoranabuhanga.
  • Iyi gahunda irareba ibihugu bimwe na bimwe by’Afurika kuko ari bwo igitangira ariko mu cyiciro cya kabiri cyayo haziyongeraho n’ibindi bihugu muri Afurika nk’uko ubuyobozi bwa Ericsson bubitangaza.

Ericsson ivuga ko iyi gahunda igamije kuzamura ubumenyi bwa tekiniki mu banyeshuri barangije, kubahugura mu ikoranabuhanga rya Ericsson no gusobanukirwa imikoreshereze y’iryo koranabuhanga no kuribyaza inyungu.

Kuri ubu Ericsson iri muri Sisiyete za mbere ku Isi zifite ikoranabuhanga rihambaye kandi ryifashishwa mu mirimo itandukanye irimo itumanaho, uburezi, siyansi n’indi mirimo igamije iterambere ry’Ubukungu.

Iyi sosiyete ivuga ko byongeye kandi, guhuriza hamwe abarangije amashuli no gukora mu muryango mugari uhuriyemo abakozi n’abakoresha mu ikoranabuhanga bizafasha abakirangiza kungukira ubumenyi ku bandi no kwishakamo ibisubizo bahnga udushya mu Ikorabuhanga.

Ibi birakorwa kandi hagamijwe gufasha Ericsson guhangana n’ubucuruzi bw’ahazaza aho ikoranabuhanga rizakomeza kuba ku Isonga mu bucuruzi ndetse no mugutanga serivisi zitandukanye.

Ericsson yizera ko iyi gahunda yo gutanga ubumenyi kubakirangiza amashuli (Graduate) izabafasha kubaka impano zaho no kuzishira ku masoko yo muri Afurika kandi ikanafasha mu kwiteza imbere binyuze mu isoko ry’ubucuruzi rikomeje kwaguka.

Caroline Berns, ukuriye Ibikorwa byo gutahura impano muri Ericsson mu Burasirazuba bwo hagati na Afurika agira ati: “Ibi bizadufasha kubona impano (talents) nziza kandi abagenerwabikorwa bagafashwa kubona imirimo mu gihe runaka.”

Yongeyeho ati: “Gahunda igenewe abakirangiza (Fresh Graduate Program) muri Afurika yateguwe kugira ngo abanyeshuri barangije amashuri bongererwe imbaraga mu gihe gikwiye – bongere ubumenyi bungutse mu gihe bari bakiri ku ntebe y’ishuli hagamijwe kuzana impinduka nziza ku isoko ry’ubucurizi na serivisi muri Afurika”

Caroline yavuze ko iyi gahunda igamije gukurura no guha icyerekezo ibitekerezo by’ikoranabuhanga birimo ubuhanga, guhanga udushya ndetse no guha abanyeshuri barangije amahirwe yo gushora mu ikoranabuhanga rigezweho ku isi.

Iyi gahunda kandi izafasha Ericsson mu kugabanya ubusumbane mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga; dore ko kimwe cya kabiri cy’abanyeshuri barangije bahabwa akazi azaba ari abagore.

Ibi bihuje n’izindi gahunda za Ericsson zirimo indi mishanga igamije kongerera abagore imbaraga muri Siyansi (STEM) hakubiyemo Ubumenyi, Ikoranabuhanga, Ubwubatsi n’Imibare) no guhuza uburyo bwo kongera ubumenyi mu bana, cyane cyane abakobwa.

Caroline ati: “Urubyiruko rwacu rurangije rufite ibitekerezo by’amatsiko kandi bishya. Rufite ubwenge bwakoreshwa mu nganda kandi runafite imishinga ishobora kuzana impinduka ku isi by’umwihariko mu itumanaho bityo ejo hazaza h’inganda zitumanaho muri Afurika hakaba heza”.

Kubera ihungabana ritunguranye kandi ritigeze ribaho ryatewe n’icyorezo cya COVID-19, iyi gahunda izakomeza gukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, kandi izibanda ku barangije aamashuli bo muri Kenya, Nijeriya, Sudani na Angola.

Gusaba kuyijyamo ubu byararangiye kuri iki cyiciro ariko biteganijwe ko gahunda izatangira mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’Afuriko mu cyiciro cya kabiri.

Abakandida bifuza guzatangirana n’igice cya kabiri bashobora kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwa  Ericsson.com/careers kugirango bazahite bamenyeshwe ako kanya mu gihe gahunda nshya zizaba zifunguye.

Izindi nkuru bifitanye Isano:

ERICSSON Rwanda yiyemeje gufasha abanyarwanda kugera ku Ikoranabuhanga rijyanye n’igihe

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)