July 25, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

Nzove: Uko ikoranabuhanga “DreamSave” ryahinduye imikorere y’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya

4 min read

Abanyamuryango b’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya akorera mu Itorero Methodiste Libre, Paroisse ya Nzove, bavuga ko gukoresha ikoranabuhanga byabazaniye inyungu zirimo kunoza ibyo bakora, kugabanya imvune no gukoresha igihe gito ugereranyije n’uko byari bimeze bagikoresha amakaye yandikwagamo ibikorwa byabo bya buri munsi.

Hashize imyaka igera kuri irindwi mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda by’umwihariko muri Conference ya Kigali ari naho Paroisse ya Nzove ibarizwa hatangijwe amatsinda yo kuzigama no kugurizanya ku bufatanye n’Umuryango wa gikirisitu, Hope International.

Aya matsinda yatangijwe yubakiye ku nkingi eshatu zirimo gufasha abayagize gutera imbere mu by’umwuka binyuze mu kungurana ibitekerezo ku ijambo ry’Imana ; guteza imbere imibanire myiza binyuze mu guhemba uwabyaye gusura uwarwaye, gutabara uwapfushije n’ibindi.

Inkingi ya gatatu ni ijyanye n’ubukungu aho amafaranga y’umuntu umwe ashobora kuba adahagije maze bakwishyira hamwe ari benshi  bitewe n’ubushobozi bwa buri muntu akagwira ndetse abakeneye inguzanyo iciriritse bakayibona mu buryo bworoshye ugereranyije no mu bigo by’imari aho bisaba ibintu byinshi birimo n’ingwate.

Mu myaka ishize bakoreshaga amakaye na buri munyamuryango akagira agatabo ke karimo amakuru amwerekeye.

Bijyanye n’icyerekezo isi iganamo cyo gukoresha ikoranabuhanga, itsinda ‘Abari mu rugendo B’ ryo muri Methodiste Libre, Paroisse ya Nzove bahawe Application ya telefone yitwa ‘Dreamsave’ ryifashisha isimbura inyandiko zikozwe n’intoki.

Ibi byasobanuwe na Muvara Thomas, umuhuzabikorwa w’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya ashingiye ku Itorero rya Methodiste Libre mu Rwanda, ubwo ubuyobozi bwa Hope International bwasuraga abagenerwabikorwa kuri Paroisse Nzove iri mu Karere ka Nyarugenge.

Ati “Dreamsave ifasha kuzigama hakoreshejwe telefone. Yoroshya akazi kuruta mbere aho gabakora n’amakosa menshi mu byo banditse. App ibara imibare neza, ikabagabanya ku buryo nta wushobora kwiba undi igihe cyo kugabana ubwizigame n’inyungu zabo mu mpera za buri mwaka.”

Ikoreshwa muri telefone y’itsinda ikoreshwa n’abayobozi baryo mu guhuza ibikorwa by’itsinda. Yatangiye gukoreshwa umwaka ushize, kuri ubu hararebwa uko yazakoreshwa mu yandi matsinda Hope International izakorana na yo kuko aya mbere arenga 250 yamaze gucutswa.

Akingeneye Jeannette, uhagarariye  iri tsinda, akaba atuye mu Kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya, yavuze ko mu ntangiriro gukoresha Dreamsave byabanje kubatonda ariko uko iminsi ishira barayimenyera ndetse basanga ibafitiye akamaro kanini.

Yagize ati “Dutangira gukoresha Dreamsave ninjye bayihaye nk’umuyobozi w’itsinda. Bwari ubwa mbere nkoresha smartphone, kuyikoresha byabanje kuntonda ariko nagiye mbimenyera nyikoresha neza. Icyo itumariye ni kinini kuko itworohereza mu gihe mbere iyo twateranaga mu matsinda umuntu yatahaga umutwe washyushye kubera kubara imigabane ya buri munyamuryango, inguzanyo n’ibindi hakoreshejwe uburyo nakwita ko ari ubwa gakondo.”

Ibi kandi bishimangirwa na Rimenyurifite Jean Bosco, umufashamyumvire w’amatsinda yo kuzigama akorera muri Methodiste Libre, Paroisse ya Nzove, ahabarurwa amatsinda agera kuri 15 ahuza abanyamuryango 3271.

Ati “Iri koranabuhanga rya Dreamsave tumaze kurimenyera, ubu buryo bwaradufashije ku rwego rwo hejuru, twafataga amasaha agera kuri atatu turi mu nama ariko ubu ridufasha gukora vuba kandi amakuru akabikwa mu buryo bwizewe aho tujya gusoza inama y’itsinda buri munyamuryango yahawe ubutumwa bugufi bumwereka ibyamukorewe.”

Itsinda ‘Abari mu rugendo B’ rigizwe n’abanyamuryango basaga 40. Mu kwezi bizigama agera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Umugabane shingiro ni 500 Frw, umunyamuryango akaba yemerewe kugeza ku migabane 10.

Umuyobozi wa Hope International ku rwego rw’igihugu, Diane Uwamahoro, na we ahamya ko gukoresha Dreasave bigabanya amakosa mu nyandiko z’amatsinda ndetse amakuru akaba adashobora kuzimira.

Ati “Inyandiko zo mu matsinda hari igihe ziba zirimo amakosa bitewe n’ikigero cy’imyigire abayagize bafite.Iyi app ni iyo kubafasha kugabanya amakosa bakora kandi noneho ikayi yanyagirwa, yamekenekaho igikoma, yagwa mu isosi, yatakara ariko nubwo telefone yatakara amakuru aba abitse kuri internet, bwacya mu gitondo bayasubirana mu gihe babonye indi telefone.”

Yongeyeho ati “Bakoreshaga amasaha abiri n’igice ariko ubu iminota 45 inama y’itsinda iba irangiye, bizigamye, bagujije, batashye. Uwo mwanya batakazaga bawukoresha mu bindi bibateza imbere.”

Gukorana n’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya byahinduye imibereho yabo

Kuva ku ya 26-31 Ukwakira buri mwaka ku isi yose muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko hizihizwa icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kuzigama. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Izigamire none ugire ejo heza’.

Gukorera mu matsinda ni kimwe mu bifasha ab’amikoro make bataragera ku kigero cyo gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki.

Abayobotse amatsinda yo kuzigama amaze kubera ibisubizo by’ubuzima n’imibereho nk’uko bigarukwano na Akingeneye Jeannette umaze imyaka itandatu muri ubu buzima.

Ati “Mbere sinashoboraga kubika amafaranga, iyo nabikoraga nkaba nyakeneye nahitaga nyakoresha. Nari narakoze n’agasanduka ko kuyashyiramo ariko nabura umunyu nkakamena. Kuva aho ntangiyrie gukorera mu matsinda amateka yanjye yarahindutse. Icyiciro cya mbere naguze ikimasa nkigurishije nkuramo umurima, ku kindi cyiciro navanyemo amafaranga yo kuvugurura inzu.”

Mu gihe covid19 yahungabanyije ubukungu mu byiciro byose, Akingeneye ahamya ko nta munyamuryango w’itsinda wari guhura n’ikibazo cyo kubura ibimutunga yarizigamiye, kuko ubwizigame bwe bwari kumugoboka.

Ikindi ngo amafaranga yose umuntu afite ashobora kuyazigama mu itsinda aho buri wese yibonamo bitewe n’ubushobozi bwe mu gihe kuri banki abafite ubushobozi buke bashobora kugira ipfunwe imbere y’abafite ubushobozi buhanitse.

Gusaba inguzanyo mu itsinda biroroha kugeza ku rwego rw’uko umunyamuryango atanga dosiye uwo munsi agatahana inguzanyo nibura y’amafaranga agera ku bihumbi 250.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’iterambere ku rwego rw’Akagari ka Nzove (SEDO), Sandrine Dusenge, yashimiye uruhare rwa Hope International mu gushishikariza abaturage kwitabira kuzigama.

Ati “Kwizigama bidufasha gutekereza kuva mu bukene, turashimira Hope International ko babidufasha binyuze mu bukangurambaga. Bakatwibutsa ibyiza byo gutekereza ku hazaza heza. Ntabwo umuntu azigama kubera ko afite ibyo asaguye ahubwo ni ukwigomwa.”

Hope International ni umuryango wa Gikirisitu ukorana n’amatorero harimo Anglican Church, ADEPR, EPR, AEBR. Wibanda ku bukangurambaga bwo kubaka imibanire myiza hagati y’abantu ubwabo no hagati yabo n’Imana.

Inkuru yanditswe na: Kanamugire Emmanel

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)