July 25, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

Uruhare rwa REWU mu nzira yo guhesha agaciro umucukuzi no kunoza umurimo hagamijwe kongera Umusaruro uva mu bucukuzi bwa mine na kariyeri mu Rwanda

3 min read

Sendika y’Abakozi bakora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro na Kariyeri (REWU) ikomeje ubukangurambaga bugamije impinduka mu myumvire y’abakora mu mirimo yo gucukura amabuye y’agaciro hagamijwe kongera umusoruro n’imibereho myiza y’abakora mu bucukuzi bwa mine na Kariyeri.

Guhindura imitekerereze y’abakora muri uwo mwuga ni bimwe mubyingenzi bizafasha u Rwanda kuzaba rubasha gusarura miliyari 1.5 z’amadolari y’Amerika ku mwaka nk’intego yashyizweho igomba kugerwaho byibuza mu mwaka wa 2024.

Kugira ngo ibyo bigerweho, ingamba zitandukanye, zirimo ubucukuzi bw’umwuga zizagira uruhare mu kongera umusaruro uva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ubusanzwe buza ku mwanya wa kabiri mubyinjiza amadevize menshi mu gihugu.

Ku bijyanye no guteza imbere umwuga, abakozi muri uyu mwuga nabo bagomba kwitabwaho no gukurikiranwa bidasanzwe kugirango bagire uruhare mukwongera umusaruro mubigo bakorera.

Bwana Mutsindashyaka Andre, Umunyamabanga mukuru wa REWU yatangaje ko kuva REWU yashingwa mu 2014, inganda zicukura amabuye y’agaciro zakozwemo amavugurura atandukanye bikaba byaragize ingaruka nziza ku bakozi ndetse n’abakoresha bakora muri uyu mwuga.

Yagize ati: “Abakozi bagomba kuba inyangamugayo mu nshingano zabo, bakita ku mutekano wabo no ku buzima bwabo aho bakorera, kubera ko iyo bakoze neza, bongera umusaruro kandi bigatuma abakoresha babo batekereza ku gaciro k’abakozi babo nabyo bigira uruhare runini mu gihe cy’ibiganiro bigamije kwiyongera kw’imishahara ”.

Kubijyanye n’ubucukuzi bw’umwuga, REWU irasaba ko:

1. Abakoresha baha abakozi babo amasezerano yanditse, kuko arinda abakozi guhora bahindura aho bakorera kubera kubura amasezerano y’akazi.

2. Guhemba abakozi buri gihe hadashingiwe ku musaruro biunjije gusa kubera ko umukozi wahawe akazi ko gucukura amabuye y’agaciro cyangwa muri kariyeri buri munsi ashobora kurangiza umunsi atageze kuri uwo musaruro nyamara mu by’ukuri ntibivuze ko ntacyo aba yakoze;

Bwana Mutsindashyaka ati: “Umukozi wahawe akazi agomba guhembwa kuko mu by’ukuri akora ako kazi, kabone nubwo hatarashyirwaho umushahara fatizo ariko ibi ntibikwiye kubuza umukozi guhembwa kuko muby’ukuri aba yakoze n’ubwo aba atageze ku musaruro yasabwaga.”

3. Abakoresha bagomba gushyira abakozi bose mu bwiteganyirize bw’izabukuru n’ubwishingizi bw’ubuzima bitangwa n’ikigo gishinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

 4. Abakozi bagomba guhembwa binyuze muri banki cyangwa Amakoperative yo kuzigama no kuguriza (SACCOs), kubera ko ibyo bizagira uruhare runini muri gahunda yo kuzigama ikiri hasi mubakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro;

5. Abakozi bagomba guhabwa ibikoresho by’ubwirinzi kubera imiterere y’uyu mwuga.

Kugira ngo ibi bigerweho ku rundi ruhande Sendika REWU nayo izakomeza ubukangurambaga mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro na Kariyeri harimo ubu bukurikira:

1. Gukangurira abakozi bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ubwishingizi bw’ubuzima (Mutuelle de sante) butangwa na RSSB cyangwa ubundi bwishingizi bw’ubuzima;

  2. Gukangurira abakozi bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri kwinjira muri gahunda yo kuzigama ya EJO HEZA.

 3. Gukangurira abakozi bakora mu bucukuzi n’abakoresha gukumira no kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana.

Mu bindi bikenewe muri uyu mwuga, ni ukorohereza abacukuzi kubona ibyemezo nshimangirabumenyi mu mwuga bakora binyuze mu mahugurwa.

Mutsindashyaka ati: “Ibi bizatuma abakozi b’umwuga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro biyongera, bityo kubigeraho bikazajya bica mu mahugurwa y’igihe gito kugira ngo bongere ubumenyi bwabo muri urwo rwego.”

Yongeyeho ko gahunda yo kunoza umurimo muri uyu mwuga nimara gushyirwaho, bizatanga amahirwe menshi ku bashaka kwinjira muri uyu mwuga ndetse no guhanga imirimo myinshi, kubera ko urwego rushinzwe iterambere ry’ibikorwa remezo hirya no hino mu gihugu rugenda rwiyongera, bisaba ubucukuzi bw’amabuye y’ubwoko butandukanye yo kubaka ibyo bikorwaremezo ndetse n’abacukura ayo mabuye baziyongera kuko isoko rigenda ryaguka haba imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

Ati: “Rero, hazakenerwa abakozi benshi babishoboye kugira ngo bakore ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri mu buryo bunoze kandi butabangamira ibidukikije.”

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)