July 25, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

Amahirwe ku banyafurika bifashisha Ikoranabuhanga rikwirakwizwa na Ericsson

2 min read

Mu gihe hirya no hino ku isi no muri Afurika muri rusange hagenda hagaragara impinduka mu mikoreshereze y’Ikoranabuhanga, Nora Wahby, Visi Perezida akaba anayobora ishami rya Ericsson mu Burengerazuba bw’Afurika na Maroc aravuga ko bijyandanye n’Uburambe bw’imyaka 20 afite mu mirimo y’ikoranabuhanga agiye gukora ibishoboka byose ngo ikoranabuhanga rijyanye n’igihe ryifashishwe kandi rigirire akamaro abanyafurika mu nzego zitandukanye.

Nora Wahby uhawe vuba aha kuyobora Ericsson-Ishami ry’Afurika y’Uburengrazuba na Maroc agira ati”Ndumva nishimiye cyane kuba ndi mu rugendo rwo guteza imbere Ikoranabuhanga hamwe na Ericsson. Ibi  bikomeje kunshoboza gusangira n’abandi ubumenyi mfite mu ikoranabuhanga n’uburyo rishobora kwihutisha iterambere ryimibereho n’ubukungu ku baturage ba Afrika.”

Nora Wahby  avuga ko nk’umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi, intego afite bwite irahuza neza cyane n’icyerekezo cya Ericsson mukwihutisha kwinjiza umurongo mugari muri Afrika.

Ati “ Icyerekezo cya Ericsson ni guhuza abantu hifashishijwe itumanaho rigezweho aka aricyo kintu cy’ibanze abantu bakeneye. Twizera ko abantu bo mu cyaro cya Afurika bazungukira cyane kw’itumanaho rya terefone ngendanwa, ibyo bikaba byongera cyane kubona amakuru na serivisi bifasha mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi n’ubucuruzi buciriritse.”

Yizera ko umugabane w’Afurika uzakomeza gutsindira amahirwe atagira ingano yubakiye ku murage ukungahaye, umuco ukomeye ndetse n’abaturage bafite inzozi nyinshi z’ejo hazaza.

Ati “Nkurikije icyifuzo cyo kumva neza ibikenerwa n’abakoresha telefone zigendanwa muri Afurika no kubaha serivisi zihariye, niyemeje kujya mu cyerekezo giha Afurika imbaraga binyuze mu ikoranabuhanga, guhanga udushya n’izindi serivisi z’Ikoranabuhanga.”

Guhuza Afurika

Nora Wahby  avuga ko gukorera ku isoko ryagutse cyane kandi rihiganwa uhereye mu myaka icumi ishize, abatanga serivisi z’itumanaho muri Afurika bafite uruhare runini mu gufasha leta n’imijyi kurushaho gusobanukirwa n’intambwe zifatika bashobora gutera kugira ngo Afurika ishobore guhangana mu ubukungu bw’isi yose binyuze mu gushyigikira no gushishikariza ikoreshwa rya ICT.

Ati “Urugero rumwe ni kwinjiza amafaranga binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho nk’ikintu cy’ingenzi mu kuzamura iterambere ry’ubukungu bwa Afurika. Serivise ngendanwa z’amafaranga zahindutse igikorwa cy’ingenzi, gihindura ubuzima hagati y’umugore n’umugabo, gitanga serivisi z’imari zizewe kandi zifite umutekano ariko nanone hakenewe izindi ingufu”

Kwihutisha Ubukungu Nyuma ya COVID 19

Mu gihe cy’ibibazo bitigeze bibaho nk’icyorezo cya COVID-19, agaciro k’imiyoboro ihamye kandi igendanwa nk’umugongo wa societe yacu kigaragaje cyane kuruta mbere hose.

Ati “Urebye umuvuduko n’ubushobozi by’imiyoboro ngendanwa nka LTE, hari amahirwe ku batanga serivise muri Afrika kuko bazarushaho kwifashisha umuyoboro mugari mu mazu no mu bigo bito n’ibiciriritse bityo bikazongera ubukungu.”

Nora Wahby  ati “Nzi neza ko umuyoboro wihuse wa terefone igendanwa uzagira uruhare runini mu gutanga urubuga ruhamye rwo guhanga udushya no kuzamuka mu bukungu ku mugabane wa Afurika.

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)