July 25, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

REWU irashima abakoresha bagenda bubahiriza Uburenganzira bw’abakora mu bucukuzi bwa Kariyeri na mine

1 min read

Rwanda Extractive Industry Workers Union (REWU) irashima abakoresha bagenda bumva neza impamvu yo kubahiriza uburenganzira bw’abakozi no kubagenera ibyo amategeko ateganywa bitarinze kujya mu nkiko.

Umunyamabanga mukuru wa REWU, Bwana Mutsindashyaka Andre avuga ko hari bamwe mu bakoresha usanga batubahiriza uburenganzira bw’abakozi ariko binyuze mu bukangurambaga buhoraho usanga hari abagenda bumva impamvu yabyo dore ko kubahiriza uburenganzira bw’umukozi no kumugenera ibyo amategeko ateganya biri mu Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda.

Ati “Kuva twatangira ubukangurambaga no guhugura abakozi n’abakoresha ku Itegeko ry’umurimo usanga benshi bagenda babyumva neza ku buryo niyo havutse amakimbirane hagati y’umukoresha n’umukozi kubumvikanisha biroroha igihe bafite ubumenyi ku Itegeko ry’umurimo.”

Ku wa 24 Ugushyingo 2020 ku kicaro cya Sendika REWU habereye umuhango wo gusinya amasezerano y,ubwumvikanye ashingiye ku bwishyu bwakozwe n’umukoresha yishyura abakozi babiri yari yarahagaritse ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

REWU ivuga ko imaze kugezwaho icyo kibazo yegereye umukoresha imwereka amakosa yakoze ,imwereka amategeko atarakurikijwe hanyuma imugira inama y’uko yakemura ikibazo mu bwumvikane akabaha amafaranga yumvikanywaho n’impande hagamijwe kwirinda kujya mu nkiko byashoboraga gutera ibindi bihombo by’umwihariko ku mukoresha.

Mutsindashyaka avuga ko kugana inkiko Atari cyo kibanze ahubwo abakozi n’abakoresha bakwiye no kujya bimakaza ibiganiro n’ubwumvikane hagamijwe gukemura ibibazo bahura nabyo.

REWU isaba abakoresha n’abakozi kwihatira kumenya ibikubiye mu Itegeko ry’umurimo kuko bizagabanya amakimbirane n’ibiho biterwa no kutubahiriza amategeko.

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)