May 9, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

Buri cyumweru hatemwa Hegitari 380 z’amashyamba zivamo amakara akoreshwa mu Muyji wa Kigali honyine

2 min read

Yanditswe na KAYIRANGA Justin

Ikibazo cy’iyangizwa ry’amashyamba mu Rwanda kigaragara nk’imbogamizi ikomeye cyane kuri gahunda y’igihugu yo kurwanya ubutayu (Green Rwanda).

Impamvu nyamukuru y’iki kibazo ahanini ikaba ishingiye ku kuba kugeza ubu hafi 78% by’abaturarwanda bakoresha ibicanwa bikomoka ku nkwi mu guteka, bingana na 99% by’ibyangiza amashyamba mu Rwanda.

Kugeza ubu umujyi wa Kigali ufatwa nk’agace kari ku isonga mu Rwanda mu kwangiza amashyamba cyane ko byibura buri cyumweru muri uyu mujyi hakoreswa ibicanwa bikomoka ku nkwi bingana na Hegitari zisaga 380, nkuko byemezwa na Mugabo Jean Pierre, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga amashyamba.

“Muri Kigali gusa mu gihe cy’icyumweru kimwe hakenerwa hegitari zigera muri 380. Aha ushobora kwibaza igihe dufashe ibicanwa bikenerwa mu turere 30 aho igihugu cyaba kigana. Igikenewe cyane nuko abanyarwanda bahindura imyumvire bagatangira gukoresha Gas mu cyimbo cy’inkwi”

Mu guhangana n’iki kibazo Minisitiri w’ibidukikije mu Rwanda Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc avuga ko hari kwigwa uburyo buri munyarwanda yabigiramo uruhare biciye muri gahunda zitandukanye harimo koroherereza abaturage kubona Gas zo guteka mu buryo buboroheye.

 Ikindi nuko ubu ibigo bitandukanye byaba ibya leta, ibyigenga ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta bigiye kuzajya bihabwa uduce dutandukanye two guteramo ibiti bakabyitaho bakabibungabunga byamara gukura bakabimurikira Leta.

Minisitiri Mujawamariya ati “Ntabwo abanyarwanda bakwiye gutura ku misozi y’ubutayu. Niyo mpamvu twiyemeje kwegera ibigo bya leta ndetse n’iby’abikorera twumvikana ko tugiye kubaha aho batera amashyamba, icyadushimishije nuko bose babyishimiye. Ni inshingano za buri wese kuko nitugira umwuka mwiza uva mu mashyamba ntabwo uzahumekwa n’ibigo bya Leta cg ibyigenga gusa.”

Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ikoreshwa ry’amashyamba zigaragaza ko hatagize igikorwa ngo hagabanywe ikoreswa ry’ibicanwa bikomoka ku nkwi, u Rwanda rwazisanga nta shyamba rusigaranye mu mwaka wa 2030.

Gusa ku rundi ruhande muri ministeri ifite inshingano zo kwita ku mpunzi ivuga ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, ubu mu nkambi zose zo mu Rwanda nta na hamwe hagikoreshwa inkwi mu guteka, kuko hose hamaze kugezwa uburyo bwo gutekesha Gas.

Leta y’u Rwanda ivuga kandi ko hakomeje gukorwa inyigo y’uburyo mu bigo by’amashuri bigaburira abanyeshuri naho hacibwa burundu ikoreshwa ry’inkwi mu guteka bakajya bakoresha gas gusa.

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)