July 25, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

Gitwaza yavuze ku rukingo rwa COVID-19 rukekwa ko rurimo ANTI-KRISTU

2 min read

Hirya no hino ku Isi usanga amakuru avugwa kuri uru rukingo aba yiganjemo kubikamo abantu ubwoba aho benshi usanga bahuriza ku kuba uru rukingo ngo uzaruterwa wese azajya akurikiranwa (controlled) ku buryo aho azajya ajya hose n’ibyo azajya akora bazajya bamubona nta ngorane. Gusa iyo bigeze ku basengera mu madini atandukanye yiganjemo aya gikristo bo hiyongeraho ikibazo cy’imyemerere ahanini ishingiye kuri Bibiliya aho bavuga ko uru rukingo rushobora kuba ari itangiriro ryo gukora kwa ANTI-KRISTU ku mugaragaro.

Umuyobozi w’amatorero ya Zion Temple Celebration center akaba n’umuvugizi mukuru wa Authentic Word Ministries, Apostle Dr. Paul Gitwaza, yasobanuye byinshi ku birebana n’urukingo rwa COVID-19 rukomeje kuvugwaho amakuru atandukanye ahanini ashingiye ku myumvire n’imyemerere ya buri muntu.

Ubwo yari atangiye kwigisha mu materaniro yo kuri iki cyumweru tariki ya 20-12-2020 yabereye mu mujyi wa Dallas muri USA, Gitwaza yagarutse kuri makuru y’uru rukingo aho yatangarije abari muri ayo materaniro ndetse n’abamukurikiranaga binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, ko nta mpungenge bakwiye kugira kuri uru rukingo kuko ngo ntaho ruhuriye na gato na ANTI-KRISTU.

Yagize ati: “Ikibazo cy’urukingo ni ikibazo kiduhangayikishije. Abantu barabivugaho byinshi cyane ko kirimo akantu ka ANTI-KRISTU. Gusa icyo nababwira, nta kantu ka ANTI-KRISTU kari mu rukingo, ntakarimo muhumure ntimugire ubwoba”

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko ako kantu (CHIP) igihe cyako cyo kugera mu Isi kizagera itorero (abizeye Imana) ryaramaze kuzamurwa mu ijuru, gusa asobanura ko ibi ari imyiteguro iganisha ku bisa n’ibyo abantu bibaza biganisha kuri iyo ANTI-KRISTU.

Gitwaza uvuga ko kuva yavuka nta rukingo na rumwe araterwa mu mubiri we bitewe n’uko aho yavukiye nta nkingo zahabaga, yumvikanye asa n’ukangurira abantu gufata ruriya rukingo ku bushake kuko ngo ntacyo rutwaye.

Ati: “Ushatse wakwiteza ku giti cyawe cg udashatse ni nkuko inkingo bazitera cg ntibaziterwe. kuva navuka sindaterwa urukingo jye kubera ko navukiye aho zitaba wenda. Ariko ntirubatere ubwoba ruriya rukingo.”

Yakomeje agira ati: “Ingaruka zaba zirimo ni nkuko umuti wose wagira ingaruka ku mubiri w’umuntu ariko mu by’ukuri nta kibazo cya ANTI-KRISTU (Inyamaswa) kiryamye muri ruriya rukingo” Gitwaza kuri ubu uri kubarizwa muri USA, yemeza ko uku kumara impungenge abantu abishingira ku cyo avuga ko yabwiwe n’Imana hakiyongeraho n’ibyo yasomye ndetse n’amakuru yagiye abaza ahantu hatandukanye. Akaba yanakomoje no ku bakomeje kwibaza urukingo ruzatuma bakurikiranwa (Controlled) ko ibyo byo bamaze kubigeramo kubera ko ikoranabuhanga abantu bakoresha ririmo telefoni, amakarita ya banki (ATM) n’ibindi bitandukanye, ngo ubwabyo bitanga uburenganzira bwo gutuma abantu bamenya neza aho umuntu ari hose.

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)