July 25, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

Rubavu: Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barishimira ko bagiye kujya bamenya amakuru hakoreshejwe ururimi rw’amarenga

3 min read

Ubwo itsinda ry’abanyamakuru bameze igihe kingana n’amezi abiri biga ururimi rw’amarenga mu masomo y’igihe gito yateguwe n’inama nkuru y’itangazamakuru (MHC) kubufatanye n’Umuryango w’Abafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD), basuye abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo mu Karere ka Rubavu bakoresha ururimi rw’amarenga mu rwego rwo gukora imyitozo ngo barebe ko bamaze kurumenya.

Abo basuye bishimiye cyane ubumenye bamaze kurugiramo kubera ko babashishe kuganira ndetse banavuga ko ubwo abo banyamakuru bamaze kurumenya bizafasha abatumva kumenya Amakuru n’ibiganiro bitandukanye bizajya binyura mubitangazamakuru baturutsemo.


Mu kiganiro twagiranye n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga dukoresheje ururimi rw’amarenga bavuze ko ubusanzwe kumenya amakuru n’ibivugirwa mubiganiro byabagoraga kubera ko ibitangazamakuru hafi ya byose ntamusemuzi w’ururimi rw’amarenga rugira uretse Televiziyo y’igihugu.


Bakomeza bavuga ko nibura bibaye byiza ibitangazamakuru byose byagira umusemuzi ubafasha kumenya amakuru atandukanye ndetse no mubiganiro, kuba ntabasemuzi babafasha kumva ibirimo kuvugwa bituma bumva ntampamvu yo kureba za Televiziyo bagahitamo gusoma gusa kubabizi abandi amakuru bakayakura mubandi rimwe narimwe bakanababeshya kuko baba batabyiboneye ngo babashe kubyumva.


Umwe mubanyeshuri twaganiriye wiga mu Kigo cy’Ishuli Ubumwe Community Center , Olivier ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga  wiga mu mashuri abanza yavuze ko uretse  ku ishuri babafasha bakabigisha ururimi rw’amarenga abanyeshuri bose bakabasha kuvugana barukoresheje ,iwabo murugo ntibaruzi.

Gusa yongeraho ko agenda abafasha kubigisha bakamenya dukeke duke kugira ngo babashe kumvikana,  nkiyo barimo kurebana ibiganiro cyangwa amakuru aba arimo areba gusa yabona basetse akababaza bakamubwira ibibananiye bakamwandikira akabona kubyuma. 


Dusingizimana Zachalie, Umuyobozi w’Ikigo Ubumwe Community Center,  yavuze ko imyumvire y’ababyeyi yabanje kugorana kumva ukuntu bavanga abana bafite ubumuga n’abatabufite ngo babashe kwigira hamwe mu mashuri kandi bakagira n’igihe cyo kwiga ururimi rw’amarenga.

Akomeza avuga ko kugeza ubu ababyeyi basigaye barabyishimiye kuko abana babo biga indimi zose harimo n’ururimi rw’amarenga rukoreshwa na bake mu Rwanda by’umwihariko umubare munini usanga rukoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.


Yagize ati”Ururimi rw’amarenga ni ururimi nk’izindi zose. Kubera ko rero ari ururimi rutaramenywa n’abantu benshi mumashuri yacu twahisemo gushyiramo abarimu baruzi basemurira abafite ubumuga bwo tutumva no kutavuga kugira ngo babashe gukurikira amasomo yose ndetse bakanarwigisha abandi banyeshuri bose badafite ubumuga kugira ngo barumenye muri buri shuri twongeyemo umwarimu urwigisha”

Akomeza agira ati” Uyu mwaka dufitemo abana 32 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga , ikibazo bafite ahanini ni uburyo bwo kuvugana n’abandi mu rurimi rw’amarenga kuburyo usanga niyo bageze iwabo mu miryango badafashwa.”


Iki kigo cyatangiye kigamije gufasha abafite ubumuga bitewe nuko wasanganga bahezwa mu miryango ubu bakira abanyeshuri bose n’abafite ubumuga butandukanye.

Ati “dutangira twashatse kwishyuza amafaranga y’Ishuli ugasanga ababyeyi batabikozwa ngo kuko babona ko ufite ubumuga ntacyo azimarira bakumva ko amafaranga baba bamutangiye yaba apfuye ubusa, twafatanyije n’ abaterankunga baradufasha ubu abana bigira ubuntu barangiza bagakomereza mu myuga itandukanye mu Kigo Ubumwe Community Center.”

 Nubwo umubare w’abakoresha ururimi rw’amerenga ugenda wiyongera ariko kubarwigisha baracyafite imbogamizi z’uko nta mfashanyigisho z’ururimi rw’amarenga ziri mu kinyarwanda zihari, ugasanga umwana azi amarenga mu rurimi rw’icyongereza wamubwira mu kinyarwanda ntabyumve wanabimwandikira mu kinyarwanda nk’ururimi gakondo rw’iwabo ntabyumve kuko yakuze yiga mucyongereza gusa.’


KAYIHURA Frederic, Umwarimu wigisha amasomo yose akaba n’umusemuzi w’ururimi rw’amarenga yavuze ko bahura n’imbogamizi zo kuba umwana azakwiga ntabumenyi bwibanze afite mu rurimi rw’amarenga ndetse n’ikinyarwanda atakizi bityo bikabanza kugorana. 


Kayihura yagize ati”Imbogamizi duhura nazo mukwigisha ururimi rw’amarenga nuko Akenshi abana baba barazamutse ntabumenyi bwibanze bafite mururimi rw’amarenga ndetse naho batangiriye kurwiga ugasanga bahera ku marenga y’icyongereza ariko noneho ikibazo kiba gihari ni ukubavana mu marenga y’icyongereza tubajyana mu marenga y’Ikinyarwanda.”

Yongeraho ati “Kugirango umwana wize amarenga y’Icyongereza akore ikizamini cy’Ikinyarwanda biragoye cyane, hacyenewe ubuvugizi ku buryo haboneka imfashanyigisho z’Ikinyarwanda zikozwe mu marenga”


Isabella Iradukunda Elisabeth

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)