May 9, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

U Rwanda ruvuga ko rwiteguye gukuba gatatu ubucuruzi mpuzamahanga mu myaka 10

2 min read

Minisitiri Soraya Hakuziyaremye

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda Madamu Soraya Hakuziyaremye yavuze ko u Rwanda rwiteguye kohereza ibicuruzwa ku isoko ryagutse rya Afurika yongeraho ko ntawe ukwiye guhangayikishwa n’uko ibihugu bimwe na bimwe bifite ubukungu bunini ku mugabane w’Afurika bizaha agaciro gake isoko.

Minisitiri Hakuziyaremye yabivugiye ubwo yasubizaga ibibazo by’abanyamakuru mu gikorwa cyateguwe na Minisiteri y’’ubucuruzi ku Itangizwa ry’Isoko rygutse ry’Umugabane w’Afurika cyabaye ku wa gatanu, 15 Mutarama 2021.

Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko u Rwanda rwiteguye guhangana kuri iri soko

Ku bijyanye no gusonerwa imisoro ku bacuruzi bazajya batumiza ibicuruzwa mu bindi bihugu by’Afurika cyangwa ababizana mu Rwanda, Hakuziyaremye yasobanuye ko “80% by’ibicuruzwa byakorewe muri Afurika bizaba ari byo bya mbere bisonewe imisoro.”

Ati: “Mu gihugu cyacu, ni inzira izatwara imyaka igera hafi ku icumi kuko twiyemeje ko tuzagenda dukuraho 10% by’umusoro kugeza igihe bizabera 0% by’umusoro”.

Yongeyeho ko mu Rwanda, ubuhinzi, n’ibicuruzwa by’imyenda ari bimwe mu bicuruzwa igihugu cyiteguye kujyana ku isoko ryagutse ry’Afurika.

Yashishikarije abantu basanzwe kimwe n’abikorera kugira uruhare mu kwakira inyungu muri iri soko rinini.

Ati: “Twe nk’u Rwanda, dusanga mu myaka 10 iri imbere, tuzakuba gatatu ubucuruzi bwacu n’ibihugu by’amahanga”.

Yijeje abahangayikishijwe nuko ibihugu bikomeye nka Afurika y’Epfo na Nijeriya ko bazasuzugura isoko avuga ko nta mpungenge zikwiye kubaho kuko muri rusange ibihugu byose byiteguye kwinjira muri iri soko.

Asobanura agira ati: “Ntabwo ari urugendo rworoshye kuko no mu gihe cy’imishyikirano hagaragaye ko hari byinshi byo gukora kugira ngo hashyizweho aka karere k’ubucuruzi.”

Minisitiri Hakuziyaremye yongeyeho ati: “ariko na none, ibyo bihugu bifite ubukungu bukomeye bifite ibyo byifuza gucuruza kuri iri soko.”

Ku bijyanye no kugenda kw’abantu mu bwisanzure, Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko ibyo nabyo bizoroherezwa kuko abantu bazashobora gucuruza no gutembera byoroshye hagendewe ku  masezerano ya AfCFTA.

Kuba u Rwanda rwinjiye ku isoko ryagutse, bivuze ko kwinjira ku isoko bitagenewe Guverinoma nk’ikigo ahubwo ko ari umunyamuryango mu bucuruzi bwagutse bityo abantu bakaba bashobora gutangira gutekereza cyane ku mikorere yagutse irenga imbibe z’’igihugu.

Victor Nkindi, umwe mu banyarwanda bafite uburambe mu bucuruzi mpuzamahanga binyuze muri sosiyete ya Hooza Media Company, avuga ko iki ari igihe cy’abanyarwanda cyo gutangira gutekereza cyane.

Ati: “Ubu, imipaka irakinguye kugira ngo ibicuruzwa byinshi byoherezwe ku isoko nta nkomyi”.

Bwana Victor Nkindi yagize ati: “Duhereye ku kwishyira hamwe kw’akarere, Tanzaniya, DRC cyangwa Kenya ni ibihugu umuntu akwiye gutangizamo ubucuruzi.”

Ati: “Reka dushire amanga hanyuma turebe amahirwe y’ubucuruzi ari kuri uyu umugabane “.

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)