May 9, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

Kigarama: Abapimwe Corona Virusi bati “Kwipimisha ni ukurengera ubuzima bw’Umuryango n’abaturanyi”

3 min read

Yanditswe na Isabella, Iradukunda  Elisabeth

Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bakomeje igikorwa cyo gupima Corona Virusi mu baturage batuye mu tugari twose tw’Umujyi wa Kigali hagamijwe kureba uko icyorezo gihagaze muri uyu mujyi ndetse no gufasha abanduye kwivuza hakiri kare.

Hari gupimwa abakuze bafite imyaka 70 kuzamura   ndetse n’abafite indwara zihariye nka diyabete , umuvuduko w’amaraso, Sida n’izindi zidakira.

Uwo basanze yaranduye yihutira kwishyira mu kato ndetse no gukurikiza amabwiriza ahabwa n’inzego z’ubuzima bityo bikamufasha gufatirana indwara itaramugeza kure ngo arembe.

Hari abatinya kwisuzumisha

Hagati aho haracyari abatinya kwisuzumisha ngo badasanga baranduye bakiheba, abandi bakabyangira ko bishobora kuba ngo biryana ariko mu by’ukuri abipimishije bemeza ko atariko bimeze ahubwo ari ukugira ubwoba bw’ubusa.

Ku cyumweru tariki ya 24 Mutarama twasuye Akagari ka Karugira , mu murenge wa Kigarama wo mu Karere ka Kicukiro aho batangiraga serivisi yo gupima COVID 19 ku bushake.

Iyi serivise yanatanzwe mu tundi turere two mu mujyi wa Kigali, aho abapimwe Corona Virusi bishimira ko  iyi serivise yabegerejwe bakaboneraho no gushishikariza bagenzi babo kwipimisha iki cyorezo kuko bifasha kumenya aho ubuzima bwabo buhagaze bakarushaho gukaza ingamba zo kwirinda no kurinda abandi.

Twipimishe kugira ngo twirinde ndetse turinde n’abandi

MUNYANKUMBURWA Ramadhan, Umwe mu bipimishije agasanga ubuzima bwe buhagaze neza ntabwandu afite, yavuze ko kwipimisha icyorezo cya corona virusi ariwe bifitiye akamaro kuko bituma amenya aho ahagaze bityo akarushaho kwirinda.

Yongeraho ko iyo aza gusanga yaranduye yariguhita atangira kurinda umuryango we.

MUNYANKUMBURWA Yagize ati”Navuye mu rugo nizanye nje kwipimisha COVID 19 kugira ngo menye uko mpagaze. Nahoraga numva mfite ipfunwe numva ko nshobora kuba naba mfite indwara ikaba yanyica kubera kutamenya aho mpagaze,”

Akomeza agira ati “ Kwipimisha COVID-19  ni byiza kuko bituma menya aho ubuzima bwanjye buhagaze iyonsanga naranduye nariguhita ntangira kwivuza no gukurikiza inama za muganga hakiri kare ndinde n’umuryango wanjye.”

MUKAMANA Josiane ufite abana babiri, amaze kwipimisha ategereje ibisubizo bye mu minota 15 , yamaze impungenge abanga kwipimisha Corona Virus bacyeka ko uburyo bikorwamo buryana.

Yemeza ko ataribyo kandi ko ntacyo umuntu yageraho atavunitse.

 Abashishikariza kuza bakipimisha bakamenya aho ubuzima bwabo buhagaze bityo bikabafasha kwirinda no kurinda imiryango yabo.

Josiane yagize ati ”Nipimishije COVID 19 ku bushake bwanjye kandi ntabwo biryana , ntabyo umuntu ageraho atavunitse , ababitinya rero nabagira inama yo kuza bakipimisha bakamenya aho ubuzima bwabo buhagaze. Abanga kwipimisha bishobora kuzabashyira mu kaga n’imiryango yabo”

Yongeraho ati” Corona virusi ni icyorezo cyugarije isi , ubwo rero ngomba kwipimisha kugira ngo menye uko mpagaze mu buzima , ndamutse naranduye nabyakira kuko naba menye uko mpagaze nkahita ntangira kwivuza nkurikiza inama za Muganga bityo nkabasha gukira  ntakomeza kwanduza  abandi n’umuryango wanjye nkaba nawanduza.”

Nubwo bamwe batinya, ubwitabire buri hejuru

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Karugira aho iki gikorwa cyakorewe  NDIKUMWAMI Ezechiel yavuze ko ubwitabire bw’abashaka kwipimisha icyi cyorezo buri hejuru akanemeza ko umunsi umwe bahawe mu Kagari udahagije cyereka bongeyeho indi minsi kugira ngo ababyifuza bose bagerweho na serivisi yo kwipimisha ku bushake.

Mu Kiganiro na TOPAFRICANEWS yagize ati” Ubwitabire bwabashaka kwipimisha  burashimishije, abantu babyitabira ni benshi nubwo tutarageza ijana ku ijana ariko barakomeza baze,”

Akomeza agira ati “ ku rwego rw’Akagari twari dufite urutonde rw’abantu bari muzabukuru bagomba gupimwa 125 none ubu kuva saa 14h10 – saa 16h  hamaze gupimwa 108 muribo 7 basanze baranduye harimo abakuze 3 n’urubyiruko bane. Abashaka kwipimisha ni benshi umunsi umwe ntabwo uhagije”

Uwagaragayeho ko yanduye COVID 19 ahabwa inama na muganga akagenda agatangira kwivuza ndetse n’ ingamba zo kwirinda icyorezo asabwa kuzubahiriza kandi akishyira mu kato kugirango atanduza abandi mu muryango.

Abaturanyi be basabwa kuza kwisuzumisha mu kugira ngo nabo bihutire kumenya niba bataranduye. 

Aka Kagari twasuye ni kamwe m’Utugari 5 tugize Umurenge wa Kigarama wo mu Karere ka Kicukiro aho iki gikorwa cyakorewe mutugari twose.

 Kwipimisha ni ubushake bw’umuntu ku giti cye ,ikigikorwa cyikaba cyahereye kubafite imyaka kuva kuri 70 kuzamura no kubafite indwara zihariye nka Diyabete n’izindi twavuze haruguru ,

Iki gikorwa cyari gitegenyijwe kuba umunsi umwe muri buri kagari ariko uwo basanze yaranduye yoherezaga abo babana n’abaturanyi be bakisuzumisha .

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)