May 9, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

Icyumweru cy’abagide gitegura Umunsi mukuru wa Baden Powell mu Rwanda cyahariwe Amahoro, ubuvandimwe no kwirinda COVID 19.

3 min read

Umuryango w’Abagide mu Rwanda (Association des Guides du Rwanda) , kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gashyantare watangije icyumweru cy’amahoro gifite insanganya matsiko igira iti “Twimakaze umuco w’amahoro twirinde, turinde n’abandi  covid-19

Iki cyumweru cyizarangira kuwa 22 Gashyantare 2021 hizihizwa umunsi  mukuru w’urwibutso wizihiza ku isabukura ya  Baden Powell na Olave Powell umugore we bashinze uyu muryango w’abaguide.

Uyu munsi ngaruka mwaka uba buri 22 Gashyantare by’umwihariko mu Rwanda ubanzirizwa n’ icyumweru cy’abaguide cyirangwamo ibikorwa by’urukundo bikorwa mu bice bitandukanye by’igihugu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’abagide mu Rwanda Umulisa Pascaline , mu kiganiro yagiranye na TOP AFRICA NEWS yavuze ko muri iki abaguide bo ku isi hose bazarangwa n’ibikorwa by’urukundo nk’uko babikoraga no mu myaka yashize ariko kuri ubu hakaba haziyongeramo n’ubukangurambaga ahantu hatandukanye mu gukangurira abantu kwirinda icyorezo cya Corona virus ndetse banaremere imwe mumiryango yagizweho ingaruka n’icyorezo bafatanyije n’ubuyobozi.

Umulisa Pascaline yagize ati” Ubusanzwe umuryango w’abaguide ku isi wizihiza umunsi w’urwibutso uba buri mwaka tariki 22 Gashyantare. Ni umunsi mukuru ukomeye twizihiza isabukuru ya Baden Powell ndetse n’umufashawe Olave.”

Yakomeje agira ati “mu Rwanda dufite umwihariko wacu mbere y’uko uwo munsi ugera dufata icyumweru cyahariwe aba guides  kikaba ari icyumweru cyirangwa n’ibikorwa by’urukundo , aho abanyamuryango bakora ibikorwa by’urukundo aho batuye bagafasha imfubyi , bagafasha abapfakazi, bakajyemurira abarwayi kwa muganga ndetse no kubakira abatishoboye n’ibindi bitandukanye gusa uyu mwaka kubera ingaruka za covid-19 ntabwo ibikorwa byinshi bizakorwa kubera ko bisaba guhuza abantu Kandi twifuza kwirinda no kurinda abandi covid-19″ 

Akomeza avuga ko nubwo COVID-19 ikomeje kwibasira isi n’u Rwanda rurimo ibikorwa by’urukundo batazabihagarika kuko ariyo nshingano yabo nkabagize umuryango w’abaguide.

Yagize ati”Turifuza kwirinda tunarinda abandi , Turifuza ko ibikorwa by’urukundo by’abaguide bitahagarara kuko niyo nshingano yacu hano ku Isi ariko aho bishoboka tuzakorana n’abakorana bushake mukurwanya COVID 19,Turifuza ko abaguide bamenya imiryango igiye ifite ibibazo bakabibwira ubuyobozi kugira ngo bahabwe ubufasha bitewe n’ibibazo iyo miryango izaba ufite “

Yasoje avuga ko nubwo muri iyi minsi covid-19 irimo ibuza abantu bamwe na bamwe amahoro, umuyobozi yagiriye inama abana b’abakobwa kutarangwa n’imico ibashyira mu kaga, ati “birinde ibishuko kuko covid 19 ari icyorezo gihari kandi cyizarangira. Bihangane banyure mu buzima bugoye ariko imbere ni heza bareke kwibuza amahoro baharanire gusiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze ni twubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid 19, icyorezo tuzagitsinda amahoro yongere aboneke.”

Umwe mubanyamuryango w’abaguides, Uwingeneye Safa Claudia avuga ko nubwo icyorezo cya Corona virus cyatumye abantu batagihura ngo bakore ibikorwa by’urukundo we azifashisha itumanaho n’ikoranabunga ku mbuga nkoranyambaga mu kumenyesha bose ubutumwa bw’amahoro no kwirinda icyorezo cyugarije isi.

Safa yagize ati “njyewe nk’umwana w’umukobwa niteguye gufasha abatishoboye mu bushobozi bwanjye, aho bizagarukira nzafatanya n’amwe mu matsinda mbarizwamo mu muryango wabaguide. ikindi nzakora ubukangurambaga kubijyanye no kwimakaza amahoro nirinda ndinda n’abandi COVID 19. Uko nzabikora rero ni ugushyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zanjye nshishikariza abanyarwanda kwirinda amakimbirane, kuyahosha no kuba umusingi w’amahoro.”

Uyu muryango w’abaguide ni umuryango ubamo urubyiruko rw’abakobwa uharanira guteza imbere uburere n’uburezi bw’umwana w’umukobwa kuva ku mwana ufite imyaka 5.

Uyu muryango wageze mu Rwanda mu 1980 washinzwe mu 1910 ushinzwe na Baden Powell.

Ubu uri ku isi hose ukaba waratangiriye mu Bwongereza ugenda ukura.

Abagide bose hamwe mu Rwanda ni 16.000 bari mu turere dutandukanye.

Isabella Iradukunda Elisabeth 

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)