July 25, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

Urubyiruko rwasabwe kwikuramo imyumvire y’uko hari serivise rukwiye kubonera ubusa

2 min read

Inzego zitandukanye zasabye ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko mu buhinzi n’ubworozi kunoza ibyo bakora hagamijwe kurenga imbogamizi bahura nazo mu kugera ku mari aho guhora batekereza ko hari ibyo bagomba kubonera ubusa.

Ibi ni ibyagarutsweho mu biganiro byateguwe n’Umuryango w’Abahinzi n’Aborozi bo mu Rwanda “IMBARAGA” byari bigamije guhuza urubyiruko rufite imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi n’ibigo by’imari n’abandi bafatanyabikorwa, byabereye i Kigali ku wa 21 Mata 2021.

Ubusanzwe urubyiruko rukunze kugaragaza ko ruhura n’imbogamizi zo kubura igishoro mu gihe rukeneye kwihangira umurimo; ba rwiyemezamirimo bitabiriye ibi biganiro bo bagaragaje ko mu nzitizi bahura na zo harimo kubura igishoro gihagije kubera ko ibigo by’imari bitabagirira icyizere ndetse n’ikigega BDF ntikibegere.

Umukunzi Adeline ufite umushinga w’ubuhinzi bw’ibihumyo mu Karere ka Musanze, yavuze ko yifuza kuwuteza imbere akagera no ku ruganda rubitunganya ariko akaba afite inzitizi z’igishoro gito, ubutaka bwo gukoreraho, ibikoresho n’ibindi.

Ikibazo nk’iki kandi cyagaragajwe na Kirabo Phiona ufite umushinga w’ubworozi bw’inkoko mu Karere ka Nyagatare na Hagumiragira Emmanuel, umutubuzi w’imbuto z’ibirayi ukorera mu Karere ka Musanze.

By’umwihariko, Hagumiragira avuga ko imikorere yabo ibangamirwa n’uko ibigo by’imari bitinda gutanga inguzanyo mu gihe bo baba bujuje ibisabwa.

Mu bindi harimo guhanika inyungu no kuba batabona ubufasha bw’ikigega gitanga ingwate ku mishinga y’urubyiruko, BDF.

Kayilisa Caritas, umuhuzabikorwa w’umushinga ugamije kongera imirimo mu rubyiruko, ukorera muri FAO

Ku rundi ruhande ariko ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko banengwa kujenjeka mu bikorwa byabo nk’uko Kayilisa Caritas, umuhuzabikorwa w’umushinga ugamije kongera imirimo mu rubyiruko, ukorera muri FAO, abivuga.

Ati “Bamwe ibyo bakora ntabwo babikora kinyamwuga.Ushobora gusanga umuntu afite ikigo kitagira ibitabo by’icungamutungo, ubucuruzi butanditse. Icyo gihe kubona inguzanyo no gukorana n’abandi bafatanyabikorwa biba bigoye.”

Yasabye urubyiruko kwiyumvisha ko badakwiye guhabwa serivisi zihariye kubera ko ari urubyiruko ahubwo bagaharanira kuzuza ibisabwa kubera ko amabanki aba ashaka inyungu kandi BDF nayo ikaba ifasha abakorana na Banki neza.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abahinzi n’Aborozi bo mu Rwanda “IMBARAGA”, Gafaranga Joseph, we yabasabye kunoza ibyo bakora buri wese ahereye ku bushobozi afite.

Yagize ati “Kora gato ukanoze ugire imibare y’uko wagiye ushora n’uko wungutse. Ibyo nubyereka Banki cyangwa umuterankunga ntazagusubiza inyuma.”

Yongeyeho ati” Twake inguzanyo ihwanye n’ubushobozi bwacu; turifuza gukira ariko tugomba kugenda intambwe ku yindi.”

Kwiga imishinga mu buryo bunonosoye no kumenya kubungabunga ubucuruzi ni indi nama urubyiruko rugirwa na Cyesa Gallican, Umunyamabanga w’Ihuriro ry’amakoperative mu Rwanda, yafasha mu kugera ku mari.

Umuryango w’Abahinzi n’Aborozi bo mu Rwanda “IMBARAGA” muri gahunda y’umushinga wawo ugamije guteza imbere urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi hatoranyijwe imishinga 10 igomba guherekezwa ba nyirayo bagahuzwa n’ibigo by’imari, abafatanyabikorwa n’amasoko.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abahinzi n’Aborozi bo mu Rwanda “IMBARAGA”, Gafaranga Joseph
Abitabiriye ibiganiro byari bigamije guhuza ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bafite imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi n’abafatanyabikorwa
Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)