May 9, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

Kamonyi:Imibiri 64 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

2 min read

Imibiri 64 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu Karere ka Kamonyi, yashyinguwe mu cyubahiro mu Murenge wa Mugina kuri uyu wa 26 Mata 2021.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mugina ubwo hibukwaga ku nshuro ya 27 abatutsi biciwe kuri Paruwase Gatolika ya Mugina, witabiriwe n’abantu bake kubera impamvu zo kubahiriza ingamba zo kurwanya covid19.

Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwase ya Mugina bahizeye amakiriro ni abari baturutse muri komine Mugina imwe muri 17 zari zigize Perefegitura Gitarama mu gace k’amayaga.

Hari kandi abahahungiye baturutse mu zindi Komine zari zikikije Mugina nka Runda, Musambira na Ntongwe, ndetse n’abari baturutse i Kigali na Bugesera.

Karundura ya Jenoside muri Mugina yabaye tariki ya 25-26 Mata 1994 kuko mbere uwari Burugumesitiri wa Komine Mugina, Ndagijimana Callixte yagerageje kuyikumira.

Mukamana Beline, wafashe ijambo mu izina ry’imiryango yashyinguye ababo, yagarutse ku rupfu rw’agashinyaguro abatutsi bo ku Mugina bapfuye, ashima ubutwari bw’abagerageje kugira abo barokora ndetse ashima n’intambwe mu kwiyubaka abarokotse bamaze gutera.

Ati “Bicishijwe imihoro, amahiri, amafuni, imyambi…batawe mu misarane n’ibindi byobo,mu nzuzi zirimo na Nyabarongo. Umugambi wari uwo kumaraho abatusi ariko ntibyashobotse. Twararokotse ikivi cyabo turimo kucyusa.”

“Abarokotse bari bafite ibikomere byo ku mubiri no ku mutima ariko bariyubatse, bamwe barize bafite akazi, Hari abarahinga bakeza kubera ubuyobozi bwiza.”

Yongeyeho ati “Ubu imitima yacu iraruhutse kuko iyo utarashyingura uwawe uba uremerewe. Twarabitekerezaga ntibishoboke kubera impamvu zitandukanye zirimo n’ihungabana ariko turashimira ubuyobozi bwiza budufasha kwibuka abacu. Twabonye urupfu, twabonye ikibi, twabonye icyiza, twabonye isomo Jenoside ntabwo izongera, dufite ubuyobozi bwiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yahumurije abahagarariye imiryango yashyinguye abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi muri gahunda yo kwibuka no kwiyubaka.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Mugina rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 50.

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)