July 25, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

Hongeye kuburirwa abakoresha amasashi n’Ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe

3 min read

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyongeye kuburira abakoresha amasashi n’ibindi bikoresho bya publastiki bikoreshwa rimwe cyongeraho ko imikoreshereze y’ibyo bikoresho ihanirwa n’amategeko agamije kurengera Ibidukikije.

Kuwa 30 Mata 2021, REMA ku bufatanye na Polisi y’Igihugu ndetse n’abanyamakuru bazengurutse ahantu hatandukanye mu mugi wa Kigali bagenzura ikoreshwa ry’Ibikoresho bya Pulasiki birimo n’amashashi.

Uduce twasuwe harimo ahazwi nko mu Giporoso-Kabeza no mu karere ka Kicukiro muma Supermarkets bibutswa ko gukoresha ibikoresho nk’amashashe hamwe n’ibikoresha bikoreshwa rimwe bya parasitike bitemewe kandi ko uzabifatanwa azahanwa nkuko itegeko ribiteganya.

REMA ivuga ko abantu bakwiye guhindura imyumvire bakareka gukoresha ibikoresho bya pulasitiki bipfunyikwamo inshuro imwe kuko byangiza ibidukikije.

Gusa REMA ivuga ko hari aho amashahe apfunyikwamo inyama, inkoko, amafi n’isombe ariko nabwo bigakoreshwa n’abifitiye uburenganzira n’uruhushya rwatanzwe na REMA.

REMA ivuga ko abacuruzi n’abandi bakenera ibikoresho byo gupfunyikamo bakwiye bakishakamo ibisubizo byo gushaka ibindi bapfunyikiramo abaguzi mu rwego rwo kwirinda guhanwa n’amatekeko ariko kandi bikaba no mu rwego rwo kubungabuga ibidukikije.

Itegeko rigenga guca amasashe ryasohotse mu 2008 nubwo ryasohotse hataraboneka uburyo bwo gusimbura amasashe, gusa nyuma y’imyaka 10 ishize itegeko rivuguruye ryo muri 2019 rivuga ko ari itegeko rigenga guca gukora no gukoresha amasashe n’ibikoresho bya pulasitike  bikoreshwa rimwe.

Ibihano bihabwa ufatanwe ibyo bikoresho: Uruganda rwayakoze ruhanishwa gutanga amande angina na Million 10 z’amafaranga y’u Rwanda, abacuruzi bakuru baranguza bacibwa amande angana n’ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda, ababyinjiza mu gihugu bo bishyura inshuro 10 z’agaciro k’ibyo binjije, n’aho umucuruzi mutoya we agacibwa amande y’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’umuntu utaye umwanda ahatabikwiriye agacibwa amande angana n’ibihumbi 50 kuko aba yangije ibidukikije.

Bamwe mubacuruzi bafatanywe ibi bikoresho bitemewe by’amasashe n’ibikoresho bya parasitike zikoreshwa rimwe bavuze ko kuba bafatanywe ibi bikoresho ari ukubera ko batari babizi ko bitemewe kuko hari amwe mumasashe yemewe bityo bikabagora kumenya kuyatandukanya kandi ko abemera ko byinjira ku mipaka aribo babagusha mu bihano n’ibihombo.

Batamuriza Chantal ukorera mu Giporoso wafatanywe imiheha ya pulasitiki yagize ati” Kuri njyewe ibitemewe simbikoresha kuko nabimenye, nk’udukombe twa pulasitike naretse kudukoresha kuko bambwiye ko bitemewe ariko nk’imiheha sinarinziko itemewe, icyo twifuza nuko babanza kutumenyesha ibitemewe tukabimenya byose”

Ngizwenayo Musa nk’umuguzi yagize ati “Ibyiza njye numva izo pulastike zagakwiye gucibwa zitarinjira mu gihugu zigafatitwa ku mipaka kuko iyo byamaze kwinjira mu gihugu bigira ingaruka ku muturage wo hasi niwe ubihomberamo. Ibitemewe nabwo bakadushakira ibibisimbura”

Umuyobozi wungirije muri REMA, Faustin Munyazikwiye yavuze ntawe ukwiye kuvugako yafatanywe ibikoresho bitemwe atabizi kuko iyo itegeko risohotse riba rireba buri muntu ari ugura n’ugurisha agomba kuba arizi n’uturutse hanze.

Munyazikwiye yagize ati” Nubwo Leta n’abatanyabikorwa bakora ibishoboka byose ngo ikumire ibintu byose byinjira binyuranyije n’amategeko ntihabura magendu zica ku ruhande mu nzira zitemewe tukabisanga ku isoko.

“Niyo mpamvu duhora dukora ubugenzuzi aho tubisanze tukabibahanira kuko rya tegeko rireba buri wese ugura n’ugurisha. Ni muri urwo rwego rero hashyirwaho inzego zitandukanye ngo zibikurikiranire kumipaka no mu gihugu hakaba ababikurikirana”.

Urugendo rukomeza rwo gushaka ibyasimbura amasashe yifashishwa mu gupfunyika kuri ubu hari inganda 5 zikora ibindi bikoresho byemewe bishobora kwifashishwa mu gupfunyika hirindwa kwangiza ibidukikije.

Itegeko kandi ryateganyije ko mu gihe ibigiye gukorwa cyangwa gupfunyikwa bidafite icyasimbura pulasitike cyangwa ibikoresho bitabora, urwego rw’igihugu rushinzwe kubungabunga ibidukikije rushobora gutanga uburenganzira bwihariye ku muntu ufite ibyo akora ashaka gupfunyika bityo agahabwa icyangombwa ariko yujuje ibishingirwaho biteganywa na REMA. 

Ubu bukangurambaga bwakozwe mu mujyi wa Kigali buzakomeza n’ahandi hose hatandukanye kugira ngo bose bamenye gusigasira ibidukikije birinda no kugwa mu bihano nkuko itegeko ribiteganya.

Yanditswe na Isabella Iradukunda Elisabeth

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)