June 19, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

Ababyeyi basomye HOBE baributsa abandi ko gusomo ari urufunguzo rwo kumenya ubwenge.

3 min read


Ubuyobozi bwa Hobe, akanyamakuru k’abana, buhagarariwe na Diyakoni RUTAGANDA Abel umuyobozi wungirije muri Hobe, bwasuye ibigo by’amashuri: Groupe Scolaire Kibungo A na Ecole Primaire Saint Francois de sales biherereye muri Diyosezi ya Kibungo.

Baboneyeho no gusura abantu batandukanye bagiye basoma Hobe mu bihe byashize. 


Ababyeyi basomye HOBE, baributsa abandi ko gusoma arirwo rufunguzo rwo kumenya ubwenge. Hirya no Hino mu Gihugu iyo uganiriye na bamwe mubabyeyi bakubwira ko mu bwana bwabo ikintu cyabafashije kumenya gusoma no kwandika cyane cyane ururimi rw’ikinyarwanda harimo akanyamakuru k’abana(Hobe)  kubera udukuru twari twiza bityo bigatuma bakunda gusoma bakagira n’amatsiko yo kumenya ibyasohotse muri nimero nshya ariko kuri ubu bakaba bibaza niba HOBE ikibaho.


Ibigo byasuwe  Abayobozi babyo bombi bavuga ko gusoma Hobe akanyamakuru k’abana bigira akamaro gakomeye ku myigire y’umwana bityo bigatuma umwana yunguka ubumenyi ndetse akanamenya gusoma neza ikinyarwanda.

Ikigaragara  ariko, nuko ababyeyi bamwe badindiza abana mugusoma kuko batabashakira imfashanyigisho nka HOBE ndetse n’ibindi bitabo umwana yakwifashisha.


Ubwo kuri uyu wa kabiri tariki 18 Gicurasi ubuyobozi bwa HOBE mu Rwanda bwashyikirizaga umwana wabaye uwambere mu gihugu hose mubasubije ibibazo biba muri HOBE bahembye uwitwa LIZA Christerine wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza kuri E. P. Saint Francois de sales  bituma n’abandi banyeshuri bose bahiga bagira amahirwe yo guhabwa Hobe k’ubuntu kuko iyo umwana atsinze aba ahesheje ishema ikigo cyose. 


Kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya korona virusi bigatuma nta nama zihuza ababyeyi zikiba  ubuyobozi bwa HOBE, bwasabye abanyeshuri ko bajyana ubutumwa bakabuha ababyeyi babo babibutsa ko HOBE ikibaho kandi igifite udukuru twiza tugenewe abana tubafasha mukujijuka no kumenya gusoma no kwandika.

Hobe isohoka rimwe mu mezi abiri, abanyeshyuri bajya mu biruhuko bakajyana agatabo k’ibiruhuko. Umwana wabaye uwambere mu bizami bigenwa na Hobe, LIZA Christerine wiga mu mwaka wa gatatu yavuze ko Hobe igira akamaro keza cyane k’umwana iyo ayisomye yungukiramo ibitekerezo yaba ari munzira mbi ikamufasha guhinduka akazivamo ndetse ikamufasha no kumenya iyobokamana. 


Yagize ati: “Hobe yamfashije kumenya amateka, kwirinda ibiyobyabwenge no kugira ikinyabupfura kuko Hobe igira akamaro kenshi kandi umwana usoma Hobe ibyo arimo byose bitari ku murongo ibafasha guhinduka, ndumva nishimye ko natsinze ibibazo biba muri Hobe ndifuza ko n’abandi bana bazibagurira ababyeyi babo”.


Sr Annonciate, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Ecole Primary Saint Francois de Sales riherereye muri Diyosezi ya Kibungo aho umwana wabaye uwambere mu gihugu hose yiga yavuze ko abana bitabira gusoma Hobe umubare ugenda wiyongera iyo umwana ayibonanye mugenzi we nawe yifuza gusoma bityo bikamutera inyota akagura iye bikabafasha mumyigire banoza gusoma no kwandika.


Yagize ati” Ababyeyi icyo twababwira nuko akanyamakuru ka Hobe gafasha abana mungeri zose, kabafasha kutarangara, kabafasha kujijuka , kabafasha kugira uburere bwiza turashishikariza ababyeyi kugurira abana HOBE kuko Ifatabuguzi rya Hobe ni 300 Frw ku mwaka bityo akaba atari amafaranga menshi cyane ugereranyije n’ubumenye bakuramo.


Ibi kandi abihuriraho na Sr Antoinette DUSABEMUNGU, umuyobozi w’ishuri rya group scolaire Kibungo A aho avuga ko uruhare rw’ababyeyi usanga bafite intege nke mugushakira umwana imfashanyigisho.


Yagize ati: “Ababyeyi ntabwo bakunze kureka abana ngo babahe ubushobozi bwo kumenya gusoma no kwandika, usanga ababyeyi badashyira intege mukugurira abana ibitabo bibafasha kumenya gusoma. Ababyeyi bitabira gushishikariza abana kumenya gusoma ni bakeya no kugurira abana akanyamakuru k’abana nka Hobe ni bake ariko ubukangurambaga burakomeza tubibutsa ko gusoma arirwo rufunguzo rwo kumenya ubwenge.”


Iyo umwana afatanyije akanyamakuru ka HOBE n’igitabo gisanzwe cyo mu ishuri bituma uburyo bwo gusoma bwiyongera , umwana akamenya gusoma neza adategwa kandi Hobe ikamufasha no mukwemera agakura afite ubumenyi bityo akaba nawe yagera aho yandika ibyasomwa na benshi.


Uwakenera ibindi bisobanuro kuri Hobe yagana ku cyicaro gikuru i Gikondo kuri Pallotti Presse Ltd cyangwa agahamagara nimero zikurikira: 0785453868 na 0786030886

Isabella IRADUKUNDA Elisabeth

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)