June 19, 2021

TOPAFRICANEWS Rwanda

Ikinyamakuru cy'abanyarwanda n'inshuti zabo

CYANIKA: Izamuka ry’igiciro cy’imbuto y’ibirayi rishobora gutuma bamwe mu bahinzi bareka kubihinga

3 min read

Yanditswe na Isabella Iradukunda Elisabeth

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu Karere ka Burera mu Murenge  wa Cyanika bavuga ko bashobora kuzareka guhinga ibirayi burundu  kubera izamuka ry’igiciro cy’imbuto yabyo.

Iri zamuka ry’imbuto bavuga ko ritajyanye n’ubushobozi bafite ndetse n’umusaruro bakuramo bikabasaba kuwugurisha ku giciro cyo hasi bityo bikabatera gukorera mu bihombo.

Ibi abaturage bo mu Murenge wa Cyanika wo mu Karere ka Burera babibwiye itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 25 Gicurasi mu Kiganiro gihuza abayobozi n’abaturage gitegurwa n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, aho abaturage baganira n’abayobozi bagasangira ibiterezo bareba ibigenda n’ibitagenda bikabasha gushakirwa ibisubizo.

 Mu kiganiro abahinzi b’ibirayi bagiranye n’itangazamakuru bavuze ko babangamiwe cyane n’izamuka ry’igiciro cy’imbuto y’ibirayi riterwa no kuba yarabaye nkeya kuko imbuto y’ibirayi yavaga mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda itakiboneka muri Iki gihe hafunzwe imipaka mu rwego rwo gukurikiza ingamba zo kwirinda Corona Virusi.

Bongeraho ko n’inkeya ibonetse iza ihenze.

Ikibazo cyo kubura amikoro yo kugura imbuto nicyo gituma bamwe na bamwe bavuga ko bashobora no kureka kubihinga kugeza igihe ibiciro by’imbuto bizamanukira.

Umuhinzi w’ibirayi utuye mu Murenge wa Cyanika Munyamashuri Jacques yagize ati”Mbere batarafunga umupaka twakoreshaga imbuto dukuye muri Uganda ariko aho bafungiye nta mbuto twongeye kubona nicyo cyateye izamuka ry’imbuto y’ibirayi, ubu ikiro cy’imbuto turakigura amafaranga 700, ariko wasarura ugasanga turabigurisha ku mafaranga 200 tugahomba nayo twatanzemo”

Akomeza agira ati “Mbere batarafunga umupaka imbuto twayiguraga 300 yaba menshi akaba 400 rero abatubuzi b’imbuto y’ibirayi barahari ariko ukurikije n’imbuto y’ibirayi twe twese nk’abahinzi b’ibirayi tuba dukeneye usanga imbuto ziba nkeya n’ igihe cy’ihinga cyaba kigeze wajya gushaka imbuto kuri ba batubuzi ukayibura ugasanga ntayihari tugahinga dukererewe.”

Asobanura ko icyakorwa aruko abatubura imbuto bagombye gutubura imbuto nyinshi n’abazana imbuto bakayizanira ku gihe kandi ku giciro cyoroheye abaturage”.

Undi muturage Mukanshimiyimana Evaste nawe yemeza ko ikiguzi cy’imbuto y’ibirayi gihanitse kuko niyo byeze babigurisha ku giciro gito bakabona nta nyungu bakuramo.

Mukanshimiyimana yagize ati ”Imbuto tuyigura iduhenze tugashora amafumbire byakwera tukabigurisha kumafaranga make 170 ku kiro kandi ari imbuto igezweho.”

Asoza avugako imbuto zakabonetse ariko ikibazo bafite ari uko batishyurwa neza n’aho bahunika  ku ikusanyirizo bigatuma bafata ayo babonye kugira ngo babone amafara yo kwishyura amatsinda.

Icyifuzo cyabo nuko ku ikusanyirizo ry’imbuto y’ibirayi bajya babishyura ku gihe bakabona imbuto vuba kandi n’abashinzwe kuyitubura bakagerageza kubona ihagije abayikeneye.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bavuga ko mu minsi yashize bagize ikibazo cy’imbuto y’ibirayi kubera ko mu Karere abaturage hafi ya bose bahinga ibirayi ariko kuri ubu ikibazo cy’imbuto kikaba cyaratangiye gushakirwa  igisubizo nubwo bataragera ku gisubizo nk’uko abaturage babyifuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal yagize ati ”Mu minsi yashize twigeze kugira ikibazo cy’imbuto y’ibirayi  bivugwa no ku rwego rw’igihugu bikavugwa mu bitangazamakuru bitandukanye, bivugwa n’abaturage, ariko kuri ubu ndababwira ko iki kibazo cyatangiye gushakirwa igisubizo.”

Asobanura ko ubu igiciro cy’imbuto y’ibirayi cyari ku mafaranga Magana 700 ubu siko bimeze ahenshi kuko ubu kibarizwa hagati ya Frw 350 na Frw 400.

Ati “Gusa ntabwo turagera ku gisubizo nk’uko abaturage babyifuza cyane ko izamuka ryabyo ryabagizeho ingaruka.”

Kuri ubu avuga ko bafite imbuto y’ibirayi ingana na Toni 90 mu bigega. Ati “Turatekereza ko zizahaza Akarere kose”

Yongeraho ko zimwe mu ngamba zafashwe mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’imbuto y’ibirayi harimo ugukoresha uburyo bwo gukoresha abahinzi b’ibirayi ntangarugero bagafasha mu guhunika mu bigega, gukangurira abaturage kuba bakwituburira imbuto bagahunika mu bigega mu gihe bejeje bikaba byaratangiye kubyara.

Umurenge Wa Cyanika ni umwe mu Mirenge 17 igize Akarere ka Burera , mu Ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda. Abaturage bawutuye abenshi muribo akazi kabo ni ubuhinzi aho bakunze guhinga ibirayi, ibigori n’ingano.

Please follow and like us:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © Africa NEWS DIGEST Ltd | Newsphere by AF themes.

Enjoy this blog? Please spread the word :)